
Lil Wayne yazinutswe Super Bowl
Umuraperi Lil Wayne yongeye gutangaza ko yababajwe cyane no kuba atarahawe amahirwe yo kuririmba muri Super Bowl iheruka, cyane ko yari yabereye ku ivuko.
Iyi Super Bowl yashakaga kuririmbamo ikaba yarabaye tariki ya 09 Gashyantare 2025 muri New Orleans iririmbwamo na Kendrick Lamar wafatanyije n'abandi barimo SZA.
Mu kiganiro Lil Wayne yagiranye na ‘Rolling Stone’, yavuze ko bitewe n’uburyo byamubabaje atigeze areba uburyo Kendrick Lamar yaririmbyemo.
Yavuze ko ubwo Kendrick Lamar yari agiye kuririmba, we yahise yisohokera hanze ajya kwinyerwa itabi ndetse ngo uko yafunguraga televiziyo agasanga Lamar atarava ku rubyiniro, yahitaga yongera akigenda kuko yabonaga nta mpamvu n’imwe ihari yatuma amureba.
Ntabwo ari ubwa mbere Wayne akomoje kuri iyi Super bowl, dore ko ubwo hatangazwaga ko Kendrick Lamar ari we uzaririmba, yanyujije ubutumwa kuri Instagram ye avuga ko yababajwe cyane no kuba atari we bahaye ayo mahirwe kandi bizabera mu mujyi avukamo.
Icyo gihe byateje impaka abandi bahanzi barimo Nicki Minaj bashyigikira Lil Wayne ko ari we wagakwiye guhabwa ayo mahirwe.