
Serena Williams yavuze uko umukunzi wa Taylor Swift yatumye atamwaka 'autograph'
Umukunnyi wa Tennis Serena Williams, yavuze ko ubwo yitabiraga umukino wa Super Bowl yari yiteguye ko we n'umuryango we bajya kwaka 'Autograph' Taylor Swift, ariko bakabireka nyuma y'uko ikipe ya Kansas City ikinwamo n'umukunzi wa Taylor Swift Travis Kelce itsinzwe.
Serena Williams ubwo yaganiraga na Time Magazine, yavuze ko yari yitabiriye Super Bowl iheruka yiteguye ko we n'umugabo we Alexis Ohanian baraza guhuza umukobwa wabo Olympia na Taylor Swift akabasinyira Autograph.
Uyu mukino ukaba warabaye tariki ya 09 Gashyantare 2025 muri Caesars Superdome muri New Orleans aho Philadelphia Eagles yatsinze Kansas City Chiefs ikinwamo na Travis Kelce ibitego 40-22.
Williams avuga ko kuba yari kujya kureba Taylor Swift ngo bishimane kandi ikipe y'umukunzi we yatsinzwe bitari kuba ari byiza ahitamo kubyihorera.
Serana Williams yakomeje avuga ko ubwo azagerageza amahirwe ubutaha, gusa ko aticuza kuba ataragiye kureba Swift kuko yemeza ko byari kuba bimugoye kandi yatsinzwe.
Selena Williams yari yiteguye kubona Autograph ya Taylor Swift ariko biranga
Taylor Swift n'umukunzi we Travis Kelce