DRC: Abagera ku icyenda bapfiriye mu mirwano yashyamiranyije FARDC na Wazalendo
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko imirwano hagati y’ingabo zacyo, abapolisi n’umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo yahitanye abantu icyenda.
Iyi mirwano yabaye ku wa 14 Kanama 2025 mu gace ka Tukolote, mu mujyi wa Kindu wo mu ntara ya Maniema, nyuma y’uko umwana wa Amani Useni Josué uzwi nka Saddam, uyobora uyu mutwe witwaje intwaro, akubiswe n’abashinzwe umutekano bari ku burinzi.
Umuvugizi w’ibikorwa by’igisirikare mu burasirazuba bwa RDC, Lt Jérémie Gbe, yavuze ko mu bapfuye harimo abarwanyi batanu ba Saddam, abasirikare babiri ndetse n’abapolisi babiri, mu gihe abandi umunani bakomeretse.
Yagize ati "Ku ruhande rw’umwanzi hapfuye batanu, hakomereka bane. Ku ruhande rwacu twabuze abantu bane barimo abapolisi babiri n’abasirikare babiri, abandi bane barakomereka."
Iyi mirwano yahise ituma Guverineri wa Maniema, Mussa Kabwankubi, ategeka ko agace ka Tukolote gushyirwamo gahunda ya Guma mu Rugo, igomba gukurikizwa kuva saa mbiri n’igice z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo.


Kinyarwanda
English
Swahili









