Mukura Victory Sports yahakanye ideni rya Afhamia Lotfi yemeza igisa n'inzitizi kuri Rayon Sports
Umutoza wa Mukura Victory Sports wemeza ko afitiwe ideni na Mukura Victory Sports, ntabwo ubuyobozi buryemera ariko kandi bwemeza ko Samuel Pimpongo ari umukinni wayo.
Ubwo shampiyona y’u Rwanda yarangiraga, uwari umutoza wa Mukura Victory Sports, afhamia Lotfi, yatangaje ko iyi kipe imufitiye ideni ndetse agerageza guhamagara umuyobozi wayo ariko ntiyitabe telephone.
Umunyabanga wa Mukura Victory Sports, Musoni Protais, yaje gutangaza ko kutitaba Afhamia Lotfi yari ukubera ko ahuze cyane ariko ahakana ibyari byavuzwe n’uyu mutoza.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa mbere tariki 16 Kamena 2025, uyu muyobozi wa Mukura Victory Sports yagiranye ikiganiro na Radio Salus yongeye kwemeza ko uyu mutoza nta deni bamufitiye kugeza ubu.
Ikipe ya Mukura Victory Sports kugeza ubu hari andi makuru ayivugwamo arimo myugariro wayo Rushema Chris ashobora kwerekeza muri Rayon Sports ariko bivugwa ko Mukura nayo ikomeje ibiganiro kugira ngo ayigumemo.
Muri iki kiganiro Musoni Protais yakoze, yavuze no kuri Samuel Pimpongo, urimo kuvugwa cyane muri Rayon Sports kuko ashakwa na Afhamia Lotfi uzayitoza.
Uyu mukinnyi aheruka gutizwa muri KF Shiroke yo muri Albania ariko akavuga ko yagiye asigaje umwaka umwe muri Mukura VS, bivuze ko kugeza ubu yemeza ko nta masezerano afite.
Ibi byahakanwe n’uyu muyobozi wa Mukura VS, avuga ko uyu mukinnyi amasezerano afite azarangira 2027, kuko ajya kugenda yasinye imyaka 2.
Yagize ati “ Ni umukinnyi wa Mukura kugeza 2027. Ku rwego maze gukoraho akazi ko gucunga ikipe, sinzi niba nshobora gukora imbanziriza masezerano imeze gutyo ari umukinnyi ugiye gutiza mu kindi gihugu. Yongereye amasezerano mu kwa mbere, yari afite amasezerano arangirana n’uyu mwaka yongeraho imyaka 2 mbere yuko tumutiza.”
Ubu butumwa bwa Musoni Protais, bisa n’ibiri butume ikipe ya Rayon Sports imuvaho kuko niba asigaje imyaka 2, azaba ahenze cyane kandi iyi kipe bivugwa ko nta mafaranga ahagije ifite.
Ikipe ya Mukura Victory Sports kugeza ubu nta mutoza irabona mushya ariko bivuga ko hari abo bari kuganiriza, vuba baratangazwa. Iyi kipe kandi bivugwa ko mu byumweru bicye biri imbere irashyira hanze imyambaro izakoresha umwaka utaha w’imikino.


Kinyarwanda
English
Swahili









