Kinshasa na AFC/M23 basinyanye amasezerano azagenga igenzura ry’agahenge
Umutwe wa AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa basinyanye amasezerano y’inyandiko y’ubwumvikane mu gihugu cy’u Busuwisi, mu biganiro bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya masezerano yo kuri uyu wa 15 Mata 2026, azanye impinduka mu mikorere ya gahunda y'ihuriro ngenzuramipaka rihuriweho izwi nka Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) ikorera munsi y’umuryango w'akarere k'ibiyaga bigari ICGLR/CIRGL.
Nyuma yo gusinywa kw’aya masezerano EJVM yahise ihindura izina iba EJVM+, aho AFC/M23 igiye kujya yohereza abasirikare bayo mu bikorwa byo kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge hagati y’impande zihanganye.
Iyi gahunda nshya ya EJVM+ izafasha mu gukomeza ibikorwa byo kugenzura uko agahenge kubahirizwa, ndetse no gutanga amakuru ajyanye n’umutekano mu bice byibasiwe n’imirwano.
EJVM isanzwe ikorana bya hafi n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo, MONUSCO, mu gushyigikira imyiteguro iganisha ku mahoro no gukurikirana umutekano mu duce dutandukanye.
Mu turere twibandwaho cyane harimo Uvira, aho AFC/M23 yari yarigeze kugera mbere yo gusubira inyuma, hakaba ari hamwe mu hategerejwe kwitabwaho cyane mu kugenzura uko amasezerano y’agahenge azashyirwa mu bikorwa.
Isinywa ry’aya masezerano rifatwa nk’intambwe ikomeye mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, aho hakomeje kugaragara umutekano muke umaze igihe kinini.

Kinyarwanda
English
Swahili









