issa
Sudani: RSF yishe 6000 by'abantu mu minsi itatu

Feb 16, 2026 - 12:34
 0

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye, Loni, yagaragaje ko abantu barenga 6.000 bishwe mu minsi itatu gusa ubwo umutwe wa Rapid Support Forces [RSF] wafataga Umujyi wa Al Fashir mu Ukwakira 2025.

Uyu mujyi uherereye i Darfur mu Burengerazuba bwa Sudani, wari uw’ingenzi usigaye mu maboko y’ingabo z’iki gihugu mbere y’uko ufatwa ku wa 26 Ukwakira 2025, nyuma yo kumara amezi 18 ugoswe n’umutwe wa RSF.

Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko mu minsi itatu uhereye ku wa 25 ukageza ku wa 27 Ukwakira 2026, abantu 4.400 biciwe mu mirwamo, abandi 1.600 bicwa bagerageza guhunga.

Muri iyi raporo ifite paji 29, yagaragaje ko iyi mirwano yaranzwe n’ibikorwa by’indengakamere birimo kwicira abantu mu kivunge, iyicarubozo, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abagore n’abakobwa.

Abashakashatsi bemeje ko ubwicanyi bwinshi bwakozwe hashingiwe ku moko y’abantu.

Iyi mirwano yatumye habaho inzara yo ku rwego rwo hejuru muri aka gace kuko kamaze igihe kirekire katagerwaho n’ubutabazi bw’ibanze.

Ni mu gihe ubu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruri gukora iperereza kuri iyi mirwano rureba niba harabayeho ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

Feb 16, 2026 - 12:37