Papa Francis azibukirwa kuki? Dore bimwe mu byaranze ubuzima bwe

Apr 21, 2025 - 11:12
 0

Kuri uyu  wa mbere, abayobozi ba Vatikani batangaje ko Papa Francis yapfuye afite imyaka 88. Aya makuru yatanzwe na Cardinal Kevin Farrell, camerlengo ushinzwe kugenzura no gukurikirana ibikorwa bya Kiliziya Gatolika.

Ubuzima bwa Papa bwari bumaze igihe buteye impungenge kugeza ubwo yagiye abikwa ko yashizemo umwuka ariko bikaza kugaragara ko ari muzima. Yagiye mu bitaro inshuro nyinshi kubera ibibazo by'ubuhumekero, harimo n'indwara y'umusonga. N’ubwo yari arwaye, yakomeje kugira uruhare mu nshingano ze, akenshi avuga ku byerekeye urukundo n’ubugwaneza.

Papa Francis yari azwiho kwicisha bugufi, ubutabera mbonezamubano, ndetse no kwegera abaturage bahejejwe inyuma.

Muri manda ye, Papa Fransisiko yagize ivugurura rikomeye muri Vatikani, harimo no kongera imbaraga zo gukemura ibibazo. Yagize uruhare mu kurengera ibidukikije abinyujije mu gitabo cye cyitwa Laudato Si ', cyasabye ko isi yose yafata ingamba mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Amwe mu mateka ye yihariye

Ubusanzwe amazina ye ni Jorge Mario Bergoglio waje gufata izina rya Papa Francis akaba yari  Umushumba wa Kiriziya Gaturika ku isi. yavutse ku wa 17 Ukuboza mu 1936 ahitwa Flores mu gace gaherereye mu murwa mukuru wa Argentine, Buenos Aires.

Ni imfura mu bana batanu ba Mario José Bergoglio na Regina María Sívori. Se wa Papa Francis yari umwimukira ukomoka mu Butariyani, utuye muri Argentine.

Papa Francis yize amashuri abanza mu ishuri ry’Abasereziyani ba Don Bosco i Buenos Aires, mu yisumbuye yiga mu ishuri ry’ubumenyingiro, naho muri kaminuza yiga mu ishami ry’ikoranabuhanga mu butabire (Chemical Technology).

Nyuma y’aho yakoze imyaka mike mu bijyanye n’ibyo yize muri laboratwari y’uruganda rwatunganyaga amafunguro (Hickethier-Bachmann Laboratory).

Mu mwaka wa 1969 nibwo Bergoglio yahawe ubusaseredoti, muri 1973 na 1979 agirwa umuyobozi ushinzwe kureberera abakirisitu bo mu ntara zose za Argentine aza kugirwa Arikibishopu(Archbishop) wa Buenos Aires muri 1998.

Nyuma y’imyaka itatu gusa ni ukuvuga muri 2001, Jorge Mario Bergoglio agirwa umukaridinari na Papa Yohani Paul wa II. Karidinari Jorge watorewe kuba Papa, i Vatikani yari ashinzwe imihango mitagatifu n’itangwa ry’amasakaramentu, no gutanga ubutumwa bw’abapadiri, akaba yari anahagarariye Komisiyo ya Vatikani muri Amerika y’Epfo.

Nyuma y’iyegura rya Papa Benedigito wa XVI ku wa 28 Gashyantare 2013, Bergoglio yatorewe kumusimbura ku wa 13 Werurwe muri uwo mwaka afata izina rya Francis, mu rwego rwo guha icyubahiro Mutagatifu Francis wa Assisi.

Papa Francis yafashe iri zina kuko yari afatiye kuri Fransisiko wa Assisi wicishaga bugufi agendeye ku Ivanjiri, akanafasha abakene mu buryo budasanzwe. Ibi ni nabyo bikunze kugaruka mu mikorere ye, ndetse no mu mvugo ye mu bihe bitandukanye.

Aha Papa Francis yari mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Papa francis urupfu rwe rwiyongereye ku rwa  Benedict XVI wahoze ari Papa akaza kwegura muri 2013 ku myaka 95.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.