
Papa Francis yavuze uko yiyumva
Papa Francis , umushumba wa Kiliziya Gatolika, yavuze ko arimo koroherwa ugereranyije no mu minsi ishize.
Uyu mushumba umaze ibyumweru bitatu atagaragara mu kiriziya biturutse ku burwayi, yavuze ko ameze neza nyuma yo kugira ikibazo yikibazo cy’ubuhumekero.
Ku ya 14 Gashyantare, yinjiye mu bitaro bya Gemelli by'i Roma maze bamusangana indwara y'ubuhumekero n'umusonga mu bihaha byombi.
Mu butumwa yasangije kuri konti ye X. Francis yagize ati: "Ndashaka kubashimira ku bw’amasengesho yanyu.”
Papa Francis n’ubwo ari ku gisasiro, ngo akomeje gusengera ibihugu biri mu ntambara birimo Ukraine, Palesitine, Isiraheli, Libani, Miyanimari, Sudani na Kivu.
Ku cyumweru mu gitondo, Vatikani yavuze ko papa yaruhutse neza ijoro ryose. Nyuma yaje guhura na Cardinal Pietro Parolin, umunyamabanga wa Leta wa Vatikani.