
Doha: Kinshasa na AFC/M23 bemeranyijwe guhagarika imirwano byihuse
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki 23 Mata 2025, hagiye hanze itangazo rihuriweho ry’ibiganiro hagati y’impande zihanganye; AFC/M23 na Guverinoma ya DRC, aho iri huriro na Leta ya Congo bemeye guhagarika imirwano byihuse.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka warishyizeho umukono, rivuga ko ibi biganiro bari gufashwamo na Leta ya Qatar, byabaye mu mwuka mwiza ugamije ineza, ndetse ko impande zose zifite ubushake.
Iri tangazo rikagira riti “Nyuma y’Ibiganiro byeruye kandi byubaka, intumwa zihagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 ziyemeje guhuza imbaraga mu gushyira mu bikorwa umwanzuro wo guhagarika imirwano.”
“Mu buryo bw’ubwumvikane, impande zombi zashimangiye ibyo ziyemeje mu murongo wo guhagarika imirwano bidatinze, zinahamagarira imiryango migari yose y’imbere mu Gihugu kubahiriza ubwo bushake.”
Amakuru akomeza avuga muri iri tangazo ko ibyanzuwe byabaye ku bushake bw’impande zombi ndetse ko buzanatuma hafungurwa inzira z’ibindi biganiro bigamije gushaka amahoro arambye haba muri RDC ndetse no mu karere iki Gihugu giherereyemo.
Yaba intuma za Guverinoma ya DRC n’iza AFC/M23,ngo biyemeje kubaha no gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyijweho mu gihe cyose hazaba hari kuba ibi biganiro kugeza igihe hazabonekera umwanzuro.