
Turabasaba kuvugira ababatoye natwe turimo, mukavugira ibinyamakuru-RMC isaba abadepite ubuvugizi
Kuri uyu wa Kane taliki 24 Mata 2025, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rwagaragarije abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ko baramutse bavuganiye uru rwego rukabona amikoro rwarushaho gukora kinyamwuga.
RMC, yabisabye ubwo Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko yagiranaga ikiganiro na RMC ku ruhare rwayo mu gushyira mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’umwaka wa 2020.
Uru rwego rwagaragarije abadepite ko bigoye kuba itangazamakuru ryakorwa kinyamwuga mu gihe, ritabona amikoro ahagije.
Mutesi Scovia, Uyobora uru rwego, aho niho yahereye asaba abadepite gukorera ubuvugizi itangazamakuru rikajya ribona uko ritanga umusanzu waryo mu buryo bwa Kinyamwuga.
Ati: “Itangazamakuru nk’umufatanyabikorwa wa leta mu gutuma leta ibyo ikora abaturage babimenya, ni ukuzadukorera ubuvugizi nk’uko mubifite mu nshingano. Kuvugira ababatoye natwe turimo, mukavugira ibinyamakuru mukareba byibura abantu bakonsoma ibyo dukora icyo batugenera kugira ngo natwe tworoherwe n’ibyo dushora kugira ngo dutange byinshi.”
Yakomeje agira ati: “Urugero mwese imodoka mugendamo zibamo radiyo, amakuru yacu mwumva muyagura angahe? Hari uburyo abantu bashobora kubaka umushinga neza ku buryo imodoka zose zinjira mu gihugu zivaho 0,1frw akajya muri RURA, kugira ngo itongera kutwishyuza iminara. Hanyuma na Televiziyo (screen) zinjira mu gihugu nazo bagakuraho 0.5frw na byo bigahabwa RBA kuko iduha iminara nayo ikoresha ibikoresho n’abakozi. Icyo gihe habaho ingurane. icyo gihe bizazamura imikorera kuko twakoraga twirwanaho.”
Ubundi busabe RMC yatanze ni uko sosiyete zisakaza amashusho n’amajwi nka Canal Plus, Star times na DStv zajya zorohereza abafite ibitangazamakuru; kuko ibyo batambutsa bituma zimenyekana.