Musanze: 214 barimo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro basubijwe mu buzima busanzwe
Abanyarwanda 214 barimo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabwe gutangira ubuzima bushya bushingiye ku mahoro, iterambere no gukorera Igihugu, nyuma yo gusoza amahugurwa abategura gusubira mu buzima busanzwe.
Ni ibyagarusweho mu muhango wabereye ku Kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, ubwo hasozwaga amahugurwa y’icyiciro cya 76 cy’abahoze ari abarwanyi ba FDLR n’abasivile bakoranaga mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Werurwe 2026.
Ni umuhango waranzwe ahanini no kumurika ibikorwa abo bahoze mu mitwe yitwaje intwaro bungukiye mu mahugurwa bahawe ndetse n’ibyo bamaze kungukira muri gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Abasezerewe ubu bakaba bari mu buzima busanzwe bavuze ko bafashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda bitewe n'ubuzima bubi barimo mu mashyamba ya Congo ndetse no kumenya ko abatashye bafatwa neza bakigishwa imibereho nk’abandi bakongera kwiyubaka.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko Ikigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze kigamije gufasha abatahutse bavuye mu mashyamba guhindura imyumvire yabo bagakora ibikorwa bibateza imbere bikanongera iterambere ry'Igihugu binyuze mu masomo bahabwa.
Yagize ati “Aba bantu kubera ko baba barabibwemo ibitekerezo bitari ukuri bakanacengerwamo ingengabitekerezo ya Jenoside hari amasomo yihariye bahabwa agamije kubafasha kumenya ukuri no kongera kubana neza n’abandi mu muryango Nyarwanda ndetse bakigishwa imyuga n'Indangagaciro z'Ubunyarwanda".
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abarangije amahugurwa gukoresha neza ubumenyi bahawe, bagaharanira guteza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.
Yasabye abasoje amahugurwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri n’izindi ngeso mbi, ahubwo bagaharanira gushyira imbaraga mu bikorwa byubaka sosiyete irangwa n’ubumwe, amahoro n’iterambere.
Iki cyiciro cya 76 cya mahugurwa ahabwa abari mu mitwe yitwaje intwaro cyasojwemo abantu 214 barimo 178 bari abarwanyi ba FDLR mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe 26 bari abasivile. Bose basubijwe mu buzima busanzwe bifurizwa ikaze mu muryango Nyarwanda.


Kinyarwanda
English
Swahili








