Bruce Melodie na Sheebah Karungi bagiye gutaramira mu Bubiligi
Abahanzi bakomeye Bruce Melodie wo mu Rwanda na Sheebah Karungi wo muri Uganda bategerejwe mu Bubiligi aho bazitabira igitaramo gikomeye cy’umuziki cyiswe “Afro Legacy” kizabera mu Mujyi wa Bruxelles muri izi ntangiriro z’umwaka wa 2026, aho bazahura n’abafana b’umuziki nyafurika bazaturutse impande zose z’isi.
Iki gitaramo cya Afro Legacy, giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026 muri Birmingham Palace i Bruxelles (Anderlecht), cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umusanzu w’abahanzi ndetse n’umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 8 Werurwe. Abategura iki gikorwa bavuga ko ari igitaramo kizaba gikubiyemo injyana zitandukanye nka Afrobeat, Dancehall n’izindi, bagamije gutanga ibihe byihariye ku bakunzi b’umuziki nyafurika batuye i Burayi.
Umuhanzi Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda uzwi mu ndirimbo zakunzwe cyane kandi wamamaye mu karere no hanze yako, azaba ari umwe mu bazatanga ibyishimo muri iki gitaramo, asusurutse abazakitabira binyuze mu bihangano bye bizwi mu bihugu bitandukanye. Ku rundi ruhande, Sheebah Karungi, ukomoka muri Uganda kandi uzwi ku rwego rw’Afurika, nawe azaba ari ku rutonde rw’abasusurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo. Aba bahanzi bombi Kandi bafitanye indirimbo bise "Embeera Zo".
Iki gitaramo kizaba kirimo abahanga mu kuvanga imiziki nka DJ Princess Flor, DJ Vicious na DJ Saido, bazaba bazanye umwimerere w’imiziki ya Afrobeat n’izindi njyana zigezweho kugira ngo iki gikorwa kirusheho kuba icy’ibyishimo ku bakitabiriye bose.
Byitezwe ko Iki gitaramo cya Afro Legacy kizitabirwa na benshi mu bakunzi b’umuziki nyafurika muri Bruxelles, aho abahanzi baturutse mu bihugu bitandukanye bazahurira ku rubyiniro mu gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gushyigikira umuziki nka kimwe mu bintu bishimisha kandi byunga abantu ku isi yose.


Kinyarwanda
English
Swahili









