issa
Kirehe: Abaturage biyemeje gukumira no kurwanya icuruzwa ry'abantu

Feb 26, 2026 - 15:26
 0

Abatuye mu karere ka Kirehe, bavuga ko basobanukiwe uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya icyaha cyo gucuruza abantu. Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwo rugasaba abo baturage kurwanya ibyo byaha batangira amakuru gihe kugira ngo bikurikiranwe.

Abatuye mu Murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe, bavuga ko basobanukiwe uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya icyaha cy'icuruzwa ry'abantu. Bamwe mu baturage baganiriye na Izuba tv, nyuma y'Ubukangurambaga bwabaye kuwa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, bagaragaje ko ubukangurambaga bwakozwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, babukuyemo ubumenyi bwatumye basobanukirwa amayeri akoreshwa n'abacuruza abantu.

Umwe mu baturage yagize ati " Ibyo gutwara abana babashukisha ko bagiye kubaha akazi cyangwa baboneye imirimo runaka, turabizi bibaho, hano mu karere ka Kirehe bibaho. Icyo twishimiye nuko bashyizeho ubu bukangurambaga kugira ngo tumenye amayeri abo bantu bakoresha yo gushimuta abana babeshya ko bagiye kubaha akazi."

Undi muturage  ati" Ubwo batubwiye amayeri bakoresha, umuntu yakabaye acunga umuryango we n'uw'umuturanyi kugira ngo abo bana batagwa mu moshya bababwira ko bagiye kubaha akazi." 

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko nyuma ubwo bukangurambaga, rwiyemeje kurwanya icyaha cyo gucuruza abantu batangira amakuru ku gihe.

Umwe mu rubyiruko aragira ati " Umuntu ashobora kuba akuziho ko udafite akazi uri umushomeri, batubwiye ko bakoherereza amalinki( links) ukuzuza, agashaka uburyo ugera mu mahanga, bikarangira bagukoresheje imirimo itandukanye niyo wari ugiye gukora. Tuzajya dutangira amakuru ku gihe, tunirinda abantu batwizeza akazi badushuka "

Mugenzi we nawe yagize ati"Ubu mfite amakuru, mu gihe mbona umuntu urimo kubigerageza nahamagara nimero ya RIB tukabirwanya bitaragera kure."

Umuyobozi wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB mu Ntara y'Iburasirazuba, Rutayisire Alphonse yabwiye abatuye mu Karere ka Kirehe ko bagomba kwirinda ababashora mu byaha harimo abacuruza abantu.

Yagize ati " Twumvise uwo bita 'Teacher' wo muri iriya Mirenge, ujya utwara Abanyarwanda bacu, akajya kubahingisha urumogi, akajya kubakoresha imirimo itari myiza, ese ubwo urumva atari ubucakara? Iyo ujya guhinga urumogi kandi ubizi neza ko mu Rwanda guhinga urumogi ari icyaha, aba yakwinjije mu cyaha, n'abajyayo barababaje kuba umuntu uri mu mahanga agukoresha ibintu nk'ibyo, yarangiza akakwereka ko agukorera ibintu byiza ariko yamaze kukwinjiza mu byaha."

Rutayisire yakomeje agira ati" Yaba ababijyamo bari muri iyi mirenge, inzira zirazwi, ariko nagira ngo mbabwire ngo muvuge ibintu mubona bidasobanutse by'abantu bacuruza abantu, muvuge ihohoterwa rikorerwa mu ngo zanyu, muvuge abantu barimo bakora ibyaha bambuka umupaka, mutangire amakuru ku gihe kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane."

Ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya icyaha cyo gucuruza abantu, bufite insanganyamatsiko igira iti " Uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya icyaha cy'icuruzwa ry'abantu."   Ubu bukangurambaga bugomba gukorwa mu turere dukora ku mipaka turimo, Kirehe, Nyagatare na Bugesera two mu Ntara y'Iburasirazuba, Gicumbi na burera mu Ntara y'Amajyaruguru na Rubavu na Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba .