Jojea Kwizera ikipe akinamo yahaye agaciro ibyo yayikozemo
Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, Jojea Kwizera, yongereye amasezerano muri Rhode Island FC.
Ku wa Gatatu tariki 3 Ukuboza 2025, Rhode island FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko Kwizera Jojea yongereye amasezerano nyuma yo gukora ibintu byiza kuva yayigeramo.
Kwizera Jojea yageze muri Rhode island FC muri 2024, avuye muri CF Montreal ariko uyu musore yagiye afasha cyane iyi kipe ye mu buryo bwo gushaka ibitego yaba gutsinda ndetse no gutanga imipira myinshi ivamo ibitego.
Rhode island FC yatangaje ko uyu musore yongereye amasezerano azamugeza muri 2026 kimwe n'abandi bakinnyi batari bacye. Rhode island FC yashimiye abakinnyi batandukanye barimo Joe Brito wasezeye ku mugaragaro ku gukina umupira w'amagaru, Jackson Lee, Issac Angking, Rio Hope, Taimu Okiyoshi ndetse na Cole Dewhurst.
Kwizera Jojea ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite usibye kuba ari mwiza mu kibuga ntabwo ajya agaragarwaho n'imyitwarire mibi nk'iyagiye yumvikana ku bakinnyi bahamagawe mu Mavubi mu gihe cyashize.
Kwizera Jojea yongereye masezerano muri Rhode island FC
Kwizera Jojea ni umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda


Kinyarwanda
English
Swahili









