Muhire Kevin ashobora kwakirwa nk’Umwami muri Sudani y'epfo
Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Muhire Kevin yabonye ikipe muri Sudani y’epfo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, ikipe ya Jamus SC irakira ku kibuga cy’indege cya Juba, Muhire Kevin wakinaga muri Rayon Sports.
Uyu mukinnyi biteganijwe ko aragera muri Sudani ku isaha ya saa kumi z’umugoroba zaho ndetse Jamus SC yatumiye abafana kuza kwakira uyu musore.
Mu butumwa iyi kipe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yahamagariye abafana kuza kwakira Muhire Kevin ku kibuga cy’Indege.
Bagize bati “ Bakunzi ba Jamus SC, Turabatumiye mwese ejo saa kumi z’umugoroba ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Juba, twakira icyamamare Muhire Kevin, umukinnyi wo hagati ufite impano idasanzwe uturutse mu Rwanda, uje avuye muri Rayon Sports.
Kevin si Kapiteni gusa w’ikipe y’igihugu y’abakina imbere mu Rwanda, ni na kapiteni wungirije w’ikipe y’igihugu nkuru. Reka twese tuzire hamwe kumushyigikira, tunamwakirane urugwiro ubwo araba ahageze. Tubonanire yo.”
Ubu butumwa iyi kipe yashyize ahagaragara bisa nkaho Muhire Kevin agiye kuba yubashye cyane nkuko byari bimeze muri Rayon Sports.
Muhire Kevin amakuru ahari avuga ko yasinye imyaka 2 ndetse yahawe amafarange agera kuri Milliyoni zisaga 200 z’amafaranga y’u Rwanda. Muhire Kevin yari amaze imyaka 2 muri Rayon Sports yari na Kapiteni wayo icyo gihe cyose.
Muhire Kevin yari umukinnyi ngenderwaho wa Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









