Abanyarwanda babiri bahawe imyanya muri FIFA
Abanyarwanda babiri barimo perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, ndetse na Kankindi Anne Lise Alida bahawe imyanya mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 7 Ukwakira 2025, nibwo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi yashyize mu myanya bamwe mu bayobozi bashya barimo abanyarwanda.
Muri iyi myanya FIFA yashyizemo abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, umudamu witwa Nualphan ‘Pang’ yabaye umudamu wa mbere ushyizwe muri komite y’iterambere muri FIFA.
Umunya-Sudani y’epfo, Francis Amin, nawe yashyize muri iyi komite ya FIFA ariko kandi abanyarwanda barimo Shema Fabrice ndetse na Anne Lyse basanze Martin Ngoga wari umazemo igihe.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yagizwe umunyamuryango wa Komite ya FIFA ishinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura (FIFA Anti-Racism and Anti-Discrimination Committee).
Kankindi Anne Lise Alida ubarizwa muri AS Kigali yagizwe umunyamuryango wa Komite ya FIFA ishinzwe Ikoranabuhanga mu mupira w’amaguru, udushya n’ihinduramatwara rigezweho. Ntabwo ari we gusa kuko na Awal Tabith wo muri Bangladesh nawe yashyizwe muri iyi Komite.
Aba banyarwanda basanzemo Ambasaderi Martin Ngoga, umunyamategeko, urimo gukora muri FIFA nk’umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza muri Komite ishinzwe imyitwarire.
Perezida wa shampiyona ya Cameroon, Samuel Etoo, yahawe imirimo yo kuba umuyobozi wungirije ushinzwe amategeko y’imikino muri Komite ya FIFA.
Ku Rwanda, kugirirwa icyizere nk’iki ni uruhare rukomeye mu miyoborere y’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, ndetse bigaragaza icyizere FIFA ifitiye Abanyarwanda mu buyobozi no mu guhanga udushya mu mupira w’amaguru ku Isi.
Shema Ngoga Fabrice, Kankindi Anne Lise Alida na Martin Ngoga bahagarariye u Rwanda muri FIFA

Shema Fabrice ahura na Giani Infantino uyobora FIFA
Kankindi Anne Lise Alida ubarizwa muri AS Kigali yahawe umirimo muri FIFA


Kinyarwanda
English
Swahili









