Abikorera babangamiwe n’igiciro cy’ubutaka kiri hejuru kibangamira ishoramari mu nganda
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF, rwagaragarije Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu muri Sena ko abashoramari bifuza gukora imishinga mu nganda bagihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo igiciro cy’ubutaka kiri hejuru cyane, bigatera bamwe gucika intege zo gushora imari.
Ibi byagarutsweho mu biganiro uru rugaga rw’abikorera rwagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu muri Sena ku wa Gatatu tariki 15 Mata 2026, mu gikorwa cyo gusuzuma uko umwanzuro wa Sena usaba Guverinoma kwihutisha gushyira ibikorwaremezo mu byanya byahariwe inganda uri gushyirwa mu bikorwa.
Mu ngendo Abasenateri bakoze basura bimwe mu byanya by’inganda biri hirya no hino mu gihugu, birimo ibya Huye, Muhanga ndetse na Nyagatare, basanze inganda zibirimo zikora uretse ko hakiri ibikorwaremezo by’ingenzi bitarashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Mu gusura ibyo byanya by’inganda Abasenateri basanze hari ibitaragezwamo imihanda ihagije, kuba hari abaturage bagituye hafi yaho inganda zikorera ndetse no kuba hari izubatswe nta nyigo igaragaza ingaruka zishobora gutera ku bidukikije.
Muri ibi biganiro byahuje urugaga rw’abikorera n’Abasenateri kuri uyu wa Gatatu, abikorera bagaragaje ko ibyo bibazo bigituma ishoramari mu nganda ritagenda uko bikwiye, ibyo bikanagira ingaruka ku musaruro witezwe muri uru rwego rufite uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Umuyobozi wa PSF wungirije ushinzwe guteza imbere inganda, Jules Murekezi, yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye abashoramari bahura na byo ari igiciro cy’ubutaka kiri hejuru cyane mu bice byagenewe inganda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Yasobanuye ko hari aho ba nyir’ubutaka basaba amafaranga menshi ku buryo bigora abashoramari kubona aho bashyira inganda zabo, asaba ko hakihutishwa gahunda yo kwimura abatuye hafi y’ibyanya by’inganda.
Yongeyeho ko hakwiye no kwitabwa ku ngingo zirengera ibidukikije n’imibereho y’abaturage mbere yo gutegura imishinga yo kubaka inganda, Leta ikagena uburyo bwo kwimura abaturage mu nyungu rusange hakurikijwe ibiciro byemewe n’amategeko.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF, rwasabye ko hashyirwaho urwego rumwe rufite ubumenyi n’ubushobozi bwo gucunga ibyanya by’inganda, hakajyaho na komite z’abanyenganda muri buri cyanya kugira ngo ibibazo bigaragara bikemurwe byihuse.
Senateri Uwimbabazi Penine nyuma yo kumva ibibazo byagaragajwe n’Urugaga rw’Abikorera yavuze ko bigaragaza icyuho kikiri mu mikoranire y’uru rwego n’izindi nzego za Leta.
Yagiriye inama Urugaga rw'Abikorera yo kurushaho kwegera izindi nzego bireba kugira ngo bafatanye gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bikigaragara mu byanya byahariwe inganda.
Abasenateri banasabye ko abafite inganda bakomeza kwita ku kubungabunga ibidukikije, birinda ko imyanda n’ibisigazwa biva mu nganda byakangiza inzuzi n’imigezi, ndetse hakagabanywa urusaku n’imyuka ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage bagituye hafi y’izo nganda.

Kinyarwanda
English
Swahili









