NGOMA: Abaturage ba Remera barifuza umuriro w’amashanyarazi bakihangira imirimo
Abaturage baturiye urugabano rw’uturere twa Ngoma na Kayonza cyane cyane abo mu Murenge wa Remera, Akagari ka Bugera, muri Kabeza, barasaba guhabwa umuriro w’amashanyarazi na bo bakabasha kwiteza imbere nk’abandi.
Abaganiriye na UKWELITIMES bose bahuriza ku kuvuga ko bagorwa no kogoshesha abana babo, kurahurira umuriro muri telefone zabo n’ibindi bagashimangira ko baramutse bawuhawe byabafasha no mu iterambere ryabo by’umwihariko kwihangira umurimo.
Mukamuranga Athanasie, utuye mu Mudugudu wa Kabeza muri Bugera, yagize ati “Ikibazo cy’umuriro cyo rwose kiratubangamiye, nk’ubu dore mfite abana kujya kubogoshesha binsaba urugendo rurerure nibura rw’iminota nka 40, kuko tuva mu Rugabano rwo muri Ngoma tukajya kwiyogoshesha mu Kagari ka Cyinzovu ho muri Kayonza ubwo ni ukugenda gusa. Telefone nayo kugira ngo nyirahuriremo umuriro binsaba urundi rugendo.”
Yakomeje agira ati " Kuba tunaturanye n’Umurenge wo ukaba ucana ariko twe tudacana tubifata nk'ikibazo kandi twarabibamenyesheje none kugeza ubu ntiturawuhabwa.”
Uwitwa Nsabimana Jean Pierre, utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Bugera, yagaragaje ko hari urubyiruko bafite rwari rukwiriye kubyaza umusaruro umuriro w’amashanyarazi.
Ati " Ikibazo dufite ubuyobozi burakizi, ariko batubwiye ko hagiye hasigara uduce tumwe na tumwe, natwe tuzagerwaho gusa kugeza ubu twarategereje amaso ahera mu kirere.”
Yakomeje asaba ko bakorerwa ubuvugizi nabo bagahabwa umuriro w’amashanyarazi.
Ati“ Umuriro uramutse ubonetse twakora imirimo igiye itandukanye nk’umwuga w’ububaji, gusudira ndetse n’iyindi natwe tukiteza imbere.”
Mugisha Olivier, utuye i Kabeza akaba yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, nawe ahamya ko kuba nta muriro w’amashanyarazi bafite bibagiraho ingaruka zikomeye.
Yagize ati “Rwose turabangamiwe cyane. Ndi umunyeshuri, mfite mudasobwa ibitsemo amasomo yose niga. Iyo ngeze mu biruhuko, simbasha kuyasubiramo kuko ntabona umuriro. Ngerageza gukoresha telefone, ariko igahita ishiramo umuriro, bikansaba guhagarika ibyo nkora, cyane ko n’aho nshobora kuyirahurira umuriro atari hafi.”
Akomeza avuga ko kubona amashanyarazi byabafasha mu iterambere.
Ati " Duhawe umuriro, najya nza mu biruhuko nkashaka imashini nkogosha, nkabona amafaranga yo kuzasubiza ku ishuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yemeza ko iki kibazo kizwi kandi ko hari gahunda yo kugikemura mu gihe cya vuba.
Yagize ati " Dufite umushinga uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na REG, ugamije kugeza amashanyarazi mu duce twari dusigaye tutarayagezwaho.”
Akomeza agira ati “Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2), duteganya ko izarangira abaturage bose bo muri Ngoma bafite amashanyarazi ku kigero cya 100%.”
Yongeyeho ko hakomeje gushakwa izindi ngamba zo kwihutisha iki gikorwa, cyane cyane mu mirenge igifite igipimo gito cy'abayafite.
Ati “Turateganya kongera imbaraga mu gukwirakwiza amashanyarazi, by’umwihariko mu mirenge ya Remera, Kibungo, Rukira, Murama ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Kazo na Mutenderi, mu ngengo y’imari dufite izatangira muri Nyakanga 2026.”
Mu Murenge wa Remera hamaze kubakwa umuyoboro uzageza amashanyarazi ku ngo ziri hagati ya 800 na 1200, mu gihe izindi zingana na 61.4% ziri ku muyoboro w’igihugu. Kugeza ubu, mu Karere ka Ngoma, ingo zifite amashanyarazi ziri ku kigero cya 79.6%.

Kinyarwanda
English
Swahili









