issa
Ghana: Abagera kuri 6 bapfiriye mu muvundo wo kwinjira mu gisirikare

Nov 13, 2025 - 07:43
 0

Abagera kuri batandatu muri Ghana bapfiriye mu muvundo wabaye ubwo mu mujyi wa Accra kuri sitade ya El-Wak Sports haberaga igikorwa cyo kwakira abifuza kwinjira mu gisirikare cy’icyo gihugu.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Ugushyingo mu masaha ya mu gitondo ubwo igikorwa cyo kwakira abifuza kwinjira mu gisirikare cy’icyo gihugu cyarimo gutangira ariko hakabaho umuvundo ukomeye watewe n’abantu benshi barwaniraga kubanza kwinjira muri sitade mbere nk’uko itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ryabitangaje.

Amakuru aturuka aho icyo gikorwa cyo kwakira abasirikare bashya cyabereye avuga ko uwo muvundo watangiye mbere y’uko igikorwa nyirizina gitangira, bituma benshi mu bari bitabiriye icyo gikorwa barwanira kwinjira mbere muri sitade bituma habaho gusunikana gukomeye barwanira kujya gufata imyanya imbere biteza bamwe kubura umwuka, abagera kuri 6 bapfiramo.

Amakuru ahari ni uko abari bitabiriye icyo gikorwa bari ibihumbi by’urubyiruko rwo muri icyo gihugu cya Ghana, rwari rurajwe ishinga no kubona akazi mu gisirikare cy’icyo gihugu kubera ubushomeri bwugarije urubyiruko dore ko igipimo cy’ubushomeri muri icyo gihugu kigeze kuri 13%.

Abayobozi bo mu nzego z’umutekano muri Ghana bavuze ko icyateye umubare mwinshi wabitabiriye icyo gikorwa watewe ahanini n’uko igihe cyo kwiyandikisha no gutanga ibyangombwa cyari cyongereweho icyumweru kimwe kugira ngo hatagira ucikanwa n’ayo mahirwe, ibyo bikaba kimwe mu byatumye umubare w’abari bitezwe urenga.

Kugeza ubu inzego z’umutekano muri icyo gihugu zihanganishije imiryango y’ababuze ababo mu itangazo ryashyizwe hanze rinavuga ko hatangijwe iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane neza icyaba cyateye uwo muvundo wateye bamwe kubura ubuzima.

Nov 13, 2025 - 10:13