issa
Uwacu Jean Bosco wakiniye APR FC yitabye Imana

Jan 19, 2026 - 14:57
 0

Umunyabigwi wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi ndetse n’amakipe arimo APR FC, Uwacu Jean Bosco, wari umutoza mukuru wa Sunrise FC, yitabye Imana azize uburwayi.

Iyi nkuru y’urupfu rwa Uwacu Jean Bosco, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026.

Uwacu, wari usanzwe ari umutoza wa Sunrise FC kuva mu mwaka wa 2023, yari amaze igihe arwaye. Uburwayi bwe bwatangiye mu mpera z’umwaka ushize, aho yabanje kurwara akaboko.

Yaherukaga kugaragara ku mukino Sunrise FC yakinnyemo na  Miroplast FC wabaye mu Gushyingo 2025. Icyo gihe ntabwo yawutoje yawurebeye mu bafana kubera ko yari atameze neza.

Nyuma y’uwo mukino, ubuzima bwe bwakomeje kugenda buba bubi, aho uburwayi bwo ku kaboko bwaje kuvamo no kwibagirwa, ntamenye abantu ndetse no kutumva neza, nk’uko amakuru arimo kugenda avugwa.

Uwacu Jean Bosco, yakiniye amakipe arimo Etincelles FC, Police FC na APR FC. Uyu mutoza yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndestse yari yatangiye akazi k’ubutoza n’ubwo atabimazemo igihe.

Uwacu yakinnye muri APR FC mu myaka yo hambere

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Uwacu Jean Bosco wakiniye APR FC yitabye Imana

Jan 19, 2026 - 14:57
Jan 19, 2026 - 15:10