APR FC yuzuye yatsinze urubyiruko rwa Al Merrikh SC bigoranye
Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026, nibwo ikipe ya APR FC yatsinze Al Merrikh SC ibitego 2-1 mu mukino watangiye
APR FC yuzuye yatsinze urubyiruko rwa Al Merrikh SC bigoranye
Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026, nibwo ikipe ya APR FC yatsinze Al Merrikh SC ibitego 2-1 mu mukino watangiye
Ku munota wa 4 gusa, Moussa Moise Camara yatsinze igitego cya mbere. Ni umupira wihuse ikipe ya Al Merrikh SC yazamukanye ihita itsinda igitego cya mbere.
Ikipe ya APR FC yatangiye uyu mukino ubona itakaza cyane imipira ndetse yageraga mu rubuga rw’umuzamu wa Al Merrikh SC ariko ntibagire icyo bakoresha imipira yose babonaga.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe Al Merrikh SC yatsinze ikipe APR FC igitego 1-0. Ni igice twabonye ikipe ya APR FC ikina ariko itakaza imipira cyane, naho Al Merrikh SC igakina ibintu ubona bitanga umusaruro cyane.
Ku munota wa 63, ikipe ya APR FC yatsinze igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Cheick Djibril Ouattara. Ni igitego cyabonetse kuri Penalite nyuma y’umupira wakozwe n’amaboko kuri ba myugariro ba Al Merrikh SC.
Ikipe ya APR FC yakomeje kugenda yataka izamu rya Al Merrikh SC ariko kubona Ikindi gitego bikomeza kugenda byanga. Ku rundi ruhande Al Merrikh SC nayo yahushije uburyo ku munota wa 86 bwagombaga kuvamo igitego.
Mu minota y’inyongera ikipe ya APR FC yabonye igitego cya kabiri cy’intsinzi gitsinzwe na Hakim Kiwanuka ku mupira mwiza yari ahawe na Byiringiro Gilbert.
Umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze Al Merrikh SC igitego 2-1. Ni ikipe ya APR FC yakinnye neza uyu mukino nubwo Al Merrikh SC yakinishije ikipe ya kabiri kuko ikipe ya mbere iri mu gihugu cya Sudani aho irimo gukina izatanga ikipe zizasohokera igihugu mu mikino nyafurika.
Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe ya APR FC igira amanota 63 iguma ku mwanya wa Kabiri, naho Al Merrikh SC yo yagumye ku manota 59 iguma ku mwanya wa Gatatu.

Kinyarwanda
English
Swahili








