Amb. Nduhungirehe yakiriye mugenzi we wa Nigeria baganira ku bufatanye bw'ibihugu byombi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Bianca Ojukwu, uri mu Rwanda witabiriye Africa CEO Forum 2026.
Ibiganiro byahuje aba bayobozi ku wa 16 Gicurasi 2026, byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Nigeria mu nzego zitandukanye, hagamijwe guteza imbere inyungu rusange z’ibihugu byombi ndetse n’iterambere ry’umugabane wa Afurika.
Minisitiri Nduhungirehe yashimye icyemezo cya Nigeria cyo gukuraho visa ku banyarwanda bajya muri icyo gihugu, avuga ko ari intambwe nziza mu guteza imbere ubwisanzure bw’ingendo n’imikoranire hagati y’ibihugu bya Afurika.
Ibi biganiro bibaye mu gihe Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame aherutse kugirana ibiganiro na Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, i Kigali ku ruhande rw'inama ya Africa CEO Forum, baganira kugushimangira umubano mwiza usanzweho hagati y'u Rwanda na Nigeria.

Kinyarwanda
English
Swahili








