Rayon Sports yongeye gukora amavugurura, APR FC iri mu maboko meza! Avugwa mu Rwanda
Kuri uyu wa gatanu tariki 8 Kanama 2025 habyutse amakuru menshi avugwa hano mu Rwanda. Rayon Sports, APR FC, Police FC, Musanze FC ni zimwe mu zirimo kugarukwaho cyane.
Amakuru yacu y’imikino reka tuyahere mu karere ka Musanze mu ikipe y’aka karere, Musanze FC. Muri iyi kipe hari kuvugwamo abakinnyi basezererwe kugira ngo ubuyobozi bugabanye ingengo y’imari yakoreshaga cyane ko hari abakinnyi bahembwaga badakora.
Mu bakinnyi iyi kipe yasezereye harimo Ntaribi Steven, Nduwayo Valeur, Ndizeye Gad, Nshimiyimana Clement, Tinyimana Elissa na Uwiringiyimana Christophe. Iyi kipe kandi yahinduye umutoza ubu hariho Ruremesha Emmanuel wasimbuye Habimana Sosthène.
Ikipe y’umujyi wa Kigali, AS Kigali, ku munsi w’ejo hashize yatangaje ko yasinyishije abakinnyi barimo Issac Eze ariko kandi iyi kipe yemeje ko yatijwe abakinnyi 3 na APR FC barimoTuyisenge Arsene, Dushimirimana Olivier ndetse na Kategaya Elie.
Amakuru yacu y’imikino reka tuyakomereze muri Police FC imaze iminsi iri mu biganiro na Emmanuel Arnold Okwii, umugande umaze igihe arimo kwitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda.
Police FC yamaze gutangaza ko yasinyishije uyu mukinnyi amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo gusoza umwaka muri AS Kigali arimo kwitwara neza cyane. Okwii kandi yakinnye imyaka 2 muri Kiyovu Sports ndetse agaragaza imbaraga n’ubuhanga budasanzwe.
Rayon Sports yakoze amavugurura
Rayon Sports nyuma yo kongeramo abakinnyi irimo kongeramo abandi barimo kwifuzwa cyane n’umutoza Afhamia Lotfi. Iyi kipe yamaze gusinyisha rutahizamu mushya uvuye muri Rutsiro FC.
Habimana Yves yamaze gushimirwa na Rustiro FC nyuma yo kwishyurwa Milliyoni 8 yifuzwaga n’iyi kipe ye. Ntabwo Rayon Sports iratangaza ko yamaze gusinyisha uyu musore ariko biravugwa ko yamaze kumusinyisha amasezerano y’imyaka 2.
Kugeza ubu twamenye ko Rayon Sports igifite abakinnyi izarekura ariko batizwe mu yandi makipe ari ku rwego ruto. Mu bakinnyi bashobora gutizwa harimo Asana Nah Innocent, Musore Prince n’abandi bataramenyekana.
Muri iyi kipe kandi haravugwamo Musengo Tansele uheruka gusinya muri Gorilla FC yashatswe cyane na Rayon Sports nyuma yo kwitwara neza muri Kiyovu Sports umwaka ushize.
APR FC iri mu maboko meza!
APR FC igeze kure imyitegura y'irushanwa yateguye 'Inyera y'Abahizi' rizaba ririmo amakipe aturutse hanze y'u Rwanda arimo Azam FC, Power Dynamos. Andi makipe arimo ni AS Kigali, Police FC ndetse na Rayon Sports itaremera.
APR FC ikomeje kuvugwamo kandi amakuru menshi cyane agaruka ku mutoza Abderrahim Talib urimo gutangaza amagambo atoroshye muri iyi minsi.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 7 Kanama 2025, uyu mutoza yagiranye ikiganiro kirambuye n’igitangazamakuru cya APR FC agaragaza ko atishimiye imikinire y’amakipe ya hano mu Rwanda kuko yabonye akina yugarira cyane.
Abderrahim Talib avuga ko we akina umukino wo kwataka ibintu abafana ba APR FC bamaze igihe bifuza ariko kandi akaba ari n’umutoza w’umwarimu kuko yigishije abatoza benshi bakomeye muri Afurika.
Uyu mutoza kandi avuga ko afite intego yo kugeza APR FC kure mu mikino ya CAF Champions League kuko nizo ntego zamuzanye hano mu Rwanda.
Amakuru yacu y’imikino reka tuyasoreze ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Abagore yamanutseho imyanya 2 iva ku mwanya wa 166 igera ku mwanya wa 168.
Musengo Tansele yasinye muri Gorilla FC
Habimana Yves yasinye muri Rayon Sports
Emmanuel Arnold Okwii ni umukinnyi wa Police FC


Kinyarwanda
English
Swahili









