issa
Harimo abarenza milliyoni 100! APR FC yakoresheje Milliyoni 429 mu kugura abakinnyi

Jul 15, 2025 - 10:32
 0

Ikipe ya APR FC yakoresheje Milliyoni 429 z’amanyarwanda mu kugura abakinnyi barimo Dao na Togui baguzwe arenga milliyoni 100.

Mu gihe isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ririmbanyije, ikipe ya APR FC iri mu makipe yavuye ku isoko kare ariko ni nayo yakoresheje amafaranga menshi cyane ko ifite amikoro ari hejuru.

Nkuko bitangazwa na ISIBO TV, ivuga ko ikipe ya APR FC yakoresheje Milliyoni 429 mu kongeramo amaraso mashya. Nubwo APR FC yaguze abakinnyi bacye b’abanyamahanga ariko yanongeyemo abakinnyi batari bacye b’abanyarwanda.

Umukinnyi waguzwe amafaranga menshi na APR FC muri iki gihe cy’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, ni Raouf Memel Dao. Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’imyaka 4 atangwaho milliyoniz 137 z’amafaranga y’u Rwanda.

Undi mukinnyi waguzwe amafaranga atari macye ni William Togui waguzwe Milliyoni 101 z’amafaranga y’u Rwanda asinya amasezerano y’imyaka 2. Ikipe ya APR FC yaguze kandi umunya Uganda, Ronald Ssekiganda Milliyoni 36 asinya amasezerano y’imyaka 2.

Iyi kipe yongeyemo abakinnyi b’abanyarwanda ariko uwahenze ku rusha abakindi ni Ombarenga Fitina waguzwe Milliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda asinya amasezerano y’imyaka 2. Nduwayo Alex yaguzwe Milliyoni 30 avuye muri Gasogi United asinye amasezerano y’imyaka 2.

Ikipe ya APR FC yongeyemo Ngabonziza Pacifique wasinye amasezerano y’imyaka 3 atangwaho milliyoni 25, Hakizimana Adolphe wasinye amasezerano y’imyaka 3 atangwaho milliyoni 20. Iraguha Hadji na Bugingo Hakim batanzweho Milliyoni 20, basinya imyaka 2.

Kugeza ubu, ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo ndetse aba bakinnyi bayo bose bari kumwe n’abandi mu myitozo i shyirongi.

Raouf Memel Dao niwe watanzweho menshi

William Togui yatanzeeho Milliyoni 101 z'amanyarwanda

Ombarenga Fitina yatanzeeho Milliyoni 40

Ronald Ssekiganda ni umukinnyi wa APR FC 

Nduwayo Alex wavuye muri Gasogi United 

Hakizimana Adolphe wavuye muri AS Kigali 

Ngabonziza Pacifique wavuye muri Police FC 

Bugingo Hakim yavuye muri Rayon Sports 

Iraguha Hadji wavuye muri Rayon Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Harimo abarenza milliyoni 100! APR FC yakoresheje Milliyoni 429 mu kugura abakinnyi

Jul 15, 2025 - 10:32
Jul 15, 2025 - 10:52