Langwida wamamaye mu ikinamico Urunana, Yapfuye
Umukinnyi, Nyirabagande Drocelle Fridaus wamamaye cyane nka Langwida mu Ikinamico Urunana, yapfuye ku myaka 64 azize uburwayi bikekwa ko ari umuvuduko ukabije w’amaraso.
Umwe mu bakinanye na Langwida mu Runana yavuze ko uyu mubyeyi yaguye iwe mu rugo, cyane ko ngo yari afite akazi azajya gukora i Nyamasheke mu cyumweru gitaha.
Ati “Ni byo koko yitahiye nyine. Ntabwo ayo makuru ari kuvugwa ari igihuha”.
Yakomeje asobanura ko iby’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso bivugwa ko yaba azize, kubwe atahita abyemeza cyane ko yari amaze iminsi akora imyitozo ngororamubiri n’akazi gatandukanye kajyanye no gukina Urunana.
Ati “Ntiyaguye kwa muganga, rero ntabwo byaba byatewe n’indwara kuko mu ijoro yaryamye ari muzima. Mu bitaro bahamujyanye mu gitondo yamaze gupfa”.
Kuri ubu, Umurambo wa Nyakwigendera Langwida uri ku Kigo Nderabuzima cya Rwampara, mu Murenge wa Nyamirambo wo mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.

Kinyarwanda
English
Swahili








