Umugore yibarutse abana batanu icyarimwe nyuma y’imyaka 12 ategereje urubyaro
Umugore wo muri Ethiopia witwa Bedriya Adem yibarutse abana batanu icyarimwe nyuma y’imyaka 12 yari amaze ashaka urubyaro. Uyu mugore w’imyaka 35 y’amavuko yabyariye mu bitaro bya Hiwot Fana Specialised Hospital biherereye mu Ntara ya Harari, aho yibarutse abahungu bane n’umukobwa umwe binyuze mu kubagwa.
Ubuyobozi bw’ibitaro bwatangaje ko abana bose hamwe na nyina bameze neza kandi bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Muganga Dr Mohammed Nur Abdulahi yavuze ko abo bana basamwe mu buryo busanzwe, hatifashishijwe uburyo bwa IVF busanzwe bwongera amahirwe yo kubyara abana benshi icyarimwe. Buri mwana yavukanye ibiro biri hagati ya 1.3 na 1.4 kg.
Bedriya aganira na BBC yagize ati “Namaze imyaka 12 mu mubabaro, nihisha abantu no gusenga buri munsi nsaba kubyara, amaherezo Imana yumvise amasengesho yanjye.”
Yavuze kandi ko yari yasabye Imana umwana umwe, ariko ikamuha abana batanu icyarimwe. Aba bana bahawe amazina ya Naif, Ammar, Munzir, Nazira na Ansar.

Kinyarwanda
English
Swahili








