
Ntidufite gahunda yo kwerekeza i Kinshasa-Gen Makenga
Jenerali Makenga yatangaje ko M23 itazigera yerekeza mu mujyi wa Kinshasa, icyakora yakwerekezayo mu gihe yaba ishotowe.
Gen. Makenga yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Alain Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abaganga batagira umupaka, MSF.
Gén. Makenga yanagaragaje ko usibye Kinshasa, M23 itari inafite gahunda yo gufata imijyi ya Goma na Bukavu.
Yavuze ko nka Goma yafashwe bitewe n’uko FARDC n’abayifasha ku rugamba bifashishaga uyu mujyi barasa ku birindiro by’ingabo za M23 ndetse no ku baturage bo mu duce uyu mutwe wagenzuraga.
Yakomeje agira ati: “Ntabwo twari kubyihanganira. Nyuma FARDC n’ingabo z’u Burundi bateraniye i Bukavu, hanyuma bagahabwa ibikoresho bya gisirikare biciye ku kubuga cy’indege cya Kavumu. Byari ngombwa rero ko dufata Bukavu mu rwego rwo kuvanaho iyo nzitizi.”