Nyarugenge: Yarwanye n’umusore baryamanye wanze kumwishyura kuko yamuguriye inyama y’akabenzi
Umukobwa utunzwe no kwicuruza wo mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yarwanye n’umusore bari baryamanye akanga kumwishyura amafaranga ibihumbi 6 bari bumvikanye ngo kubera ko yari yamuguriye inyama y’akabenzi n’ifiriti.
Ibi iyi nkumi ituye mu Gasantere ka Rwarutabura yabikoze ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri 2025 nyuma y’uko umusore bivugwa ko bari bamaze kuryamana yanze kumwishyura amafaranga ibihumbi 6 bari bumvikanye.
Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko uyu yaryamanye n’uwo musore barangije bajya gusangira mu kabari yanga kumwishyura bitewe n’uko bari bakoresheje amafaranga menshi.
Uwiduhaye Jean Claude yagize ati “ Baryamanye noneho bajya muri kariya kabari banywa inzoga nyinshi umusore amugurira n’akabenzi n’isahani y’ifiriti bagiye gutaha umukobwa aramubwira ngo amwishyure umusore arabyanga.”
Akomeza avuga ko uyu mukobwa yahise ateza umutekano muke ahantu bari barimo kunywera.
Ati “Umukobwa yahise afata umuhungu mu mashati amukubita urushyi n’umuhungu nawe aramwishyura bahita batangira kurwana ba nyir’akabari bahita baza kubakiza.”
Undi mugore, yavuze ko yatunguwe n’uburyo uyu mukobwa ukora uburaya yakubise uwo musore urushyi mu ruhame.
Ati “ Byantunguye kuko siniyumvishaga ko hari umukobwa cyangwa umugore warwana n’umugabo kariya kageni.”
Nyuma y’uko uyu musore aboneye ko iyo ndaya bari bamaze kuryamana irimo gusakuza ndetse yatumye abantu benshi bahurura yahise ayishyura ayo mafaranga ibihumbi 6 ahita atega moto yerekeza ahitwa mu Miduha.


Kinyarwanda
English
Swahili









