issa
Nyagatare: Hari gushakishwa abajura bakomerekeje abaturage batatu

Jan 29, 2026 - 16:33
 0

Abantu bari bagiye kwiba mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bakomeretsa abantu batatu banatwara amwe mu matungo yabo. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yahise itangira gushakisha abo bajura kugira ngo baryozwe ibyaha bakoze.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Rutaraka mu Kagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare.

Abaturage bavuga ko byatangiye aba bajura binjira mu kiraro cy’ihene mu rugo rwa Kayigamba Alex, batangira kuzikingurira ndetse banasohora inkoko uwo muturage yari afite. Bivugwa ko batwaye ihene icyenda n’inkoko umunani, banasiga bakomerekeje bamwe mu baturage bashatse kubahagarika.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP.Hamduni Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko Polisi yamenye aya makuru ndetse ko abo bajura bari gushakishwa.

Yavuze ko ubwo abaturage bari bari gutesha aba bajura ibyo bibye, aba bajura bakomerekeje abantu batatu.

Ati “Polisi yatangiye gukurikirana abantu bateye urugo rwa Kayigamba Alex w’imyaka 42, bibye ihene icyenda n’inkoko umunani kuri ubu bakaba barwariye mu bitaro bya Nyagatare. Iperereza ryatangiye amakuru azava mu iperereza tuzayatangaza.’’

Jan 29, 2026 - 18:48