Huye: Barishimira interineti rusange y’ubuntu bashyiriweho
Bamwe mu baturage batuye mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Huye mu Murenge wa Ngoma barishimira interineti rusange y’ubuntu bashyiriweho ku bahagenda no mu busitani buzenguruka umujyi.
Bamwe mu bakunze kugenda mu Mujyi wa Huye bavuga ko batakicwa n’irungu bitewe na interineti rusange y’ubuntu bashyiriweho, bavuga ko ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi mu kubona amakuru agezweho ku gihe ndetse ko inabafasha mu kwidagadura.
Ni interineti imaze amezi arenga arindwi ikoreshwa n’abantu batandukanye biganjemo urubyiruko ruyifashisha mu gukora ubushakashatsi, kwiga no mu bindi bishingiye ku ikoranabuhanga.
Jean Claude Niyonsenga, umwe mu baturage bakoresha iyi interineti rusange y’ubuntu, avuga ko yamufashije kujya abona amakuru kugihe agezweho, binamufasha kuzigama amafaranga yaguraga 'Bundles' buri gihe.
Yagize ati “Muri ubu busitani hararuhura cyane kandi turashimira ubuyobozi bwadushyiriyeho interineti rusange y’ubuntu kuko idufasha kumenya amakuru ku gihe ndetse binadufasha kuzigama amafaranga twahoraga tuguramo interineti irangira.”
Mukamana Alice, umubyeyi ukorera ubucuruzi mu Mujyi wa Huye, avuga ko na we iyi interineti rusange y’ubuntu imufasha kumenya ibiciro biri ku masoko ndetse akanavugana n’abakiriya be kumbuga nkoranyambaga.
Uretse abo kandi, iyi interineti ikoreshwa na bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ikabafasha mu myigire yabo. Uwita Habimana Eric avuga ko ubwo busitani bumufasha mu myigire ye ya buri munsi.
Ati “Iyi interineti ni ingenzi cyane kuri twe nk’abanyeshuri kuko njye imfasha kwiga, ndetse nkayikoresha nkora ubushakashatsi nicaye ahantu heza hari akayaga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André, avuga ko gushyira interineti rusange y’ubuntu mu busitani buherereye ku nkengero z’Umujyi wa Huye biri mu mugambi wo gufasha abaturage kugendana n’iterambere ryihutana n’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Ubwo busitani twabuteguye nk’ahantu ho kuruhukira ku bantu bahanyura bashaka kuruhuka, ariko tunatekereza ko isi irimo kugendana n’iterambere ry’ikoranabuhanga, ni yo mpamvu twahashyize interineti rusange y’ubuntu.”
Uyu muyobozi avuga ko ibyo byose byakozwe hagamijwe kongera imibereho myiza y’abaturage, ndetse ko ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buzakomeza gushyigikira imishinga iteza imbere ikoranabuhanga mu baturage.
Imibare iheruka gutangazwa mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026 ku ikoreshwa rya interineti ku isi igaragaza ko abarenga miliyari 6 bakoresha interineti mu buryo butandukanye.
Kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bikoresha interineti neza kandi yihuta muri Afurika, rukanaza mu bihugu 16 bya mbere ku isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









