issa
Rutsiro: Abakobwa barashinjwa gukubita ababyeyi babo

Jan 23, 2026 - 16:59
 1

Abakobwa bo mu karere ka Rutsiro, baravugwaho gukubita ba Se, biturutse kuri ba nyina nabo bashinjwa gukubita abo bagabo babo bafatanyije n'urwo rubyaro rwabo. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bugiye gukurikirana icyo kibazo.

Abatuye mu Kagari ka Karambi Umurenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba, nibo bavuga ko abagabo bahatuye bakubitwa n'abana babo biturutse kuri ba nyina babategeza abo babyaranye.

Umwe mu bagabo batuye mu Kagari ka Karambi avuga ko abagabo bakubitwa n'abagore bavuye mu tubari.

Yagize ati " Abagabo turakubitwa, gukubitwa kose umugore aba yagiye gusinda, yamara gusinda akaza agusindira uri umuntu w'umugabo, wamwihorera akakurusha amagambo maremare cyane."

Abagabo banashyira mu majwi abagore babo  kubateza abana b'abakobwa babakubita bafatanyije nabo.

Uwizeyimana Jean Nepomuscene ni umwe mu bagabo batuye mu kagari ka Karambi, bavuga ko barembejwe n'inkoni ndetse umugore n'abana be badacyashywe ngo bahagarike kumukubita azava mu rugo rwe ahunga inkoni no gucunaguzwa.

 Yagize ati" Iwanjye rwose byarazambye, sinkivuga nk'umugabo mu rugo ngo ngire icyo nakora, iyo mvuze ni inkoni, ndakubitwa byageraho nkavuga ngo reka mbe nitonze ngenze gake mpfe urwo Mpfuye.

Uwizeyimana akomeza agira ati " Abana ni nyina ubanteza akabantegeza, navuga ngo mfite abarwanyi nabona abo barwanyi nkaceceka, bamfata nk'imbecire n'imbwa kandi ntunze urugo rwanjye, ngo ndi umusega mu rugo ntacyo maze. "

Umwe mu bakecuru batuye mu Murenge wa Kivumu, avuga ko muri iki cyumweru muri uwo Murenge hari umukobwa wakubise papa we .

Yagize ati" Nzi umuntu wakubise Se, twumvise batabaza ku matelefoni, bavuga ko umukobwa arimo gukubita Se."

Bamwe mu bagore bagaragaza ko impamvu abagore bagira uruhare mu ikubitwa ry'abagabo babo.

 Umwe mu bagore ati" Ngire kurwana n'abana niryo akoreye yirire, namara no kurirya aze no kugutezaho imvururu, iyo akubwiye ibitajyanye utari kwiyumvamo hari igihe ufatanya n'abana bakamukubita."

Umwe mu bakobwa bashinjwa gukubita ba Se avuga ko iyo akubita Se aba arimo kumuhana.

Aragira ati" Urahana, ko uba ukubita icyaha uba urimo gukubita umuntu? Iyo agiye kunywa inzoga akaza arimo gutesha umuntu umutwe, umuntu yaryamye yinywereye amazi, akazana n'imitwe miremire yakwiyenza no kuri mere( Mama) natwe tugafatiraho tugakubita. Ndamuhana iyo arimo gukora amakosa ndakubita."

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage mu karere ka Rutsiro, Umuganwa Marie Chantal, mu butumwa bugufi yandikiye umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru yavuze ko ubuyobozi bw'Akarere bugiye gukurikirana Ikibazo cy'abagabo bakubitwa n'urubyaro rwabo.

Ikibazo cy'abagabo bahohoterwa harimo n'abakubitwa gikomeje kuvugwa hirya no hino mu bice bitandukanye birimo n'ibyo mu Ntara y'Iburengerazuba, ariko hari bamwe mu baturage bavuga ko ubusinzi buri mu bitiza umurindi ihohoterwa rikorerwa abagabo ariko bamwe bagabo bakaba baterwa ipfunwe no kurega abagore igihe bakubiswe nabo.

Jan 23, 2026 - 18:39