issa
Gen Muhozi yagaragaje ko abagore badafite “Nyash” babyara abana b’ibigoryi

Jan 23, 2026 - 16:53
 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatanze igitekerezo gisa no gutebya agaragaza ko abagore badafite amabuno manini azwi cyane muri iyi minsi nka ‘nyash’ ngo babyara abana ‘b’ibigoryi’.

Ibi yabinyujije mu butumwa yacishije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mutarama 2026.

Yagize ati “Byamaze kwemezwa na siyansi ko abagore badafite ‘Nyash’ babyara abana b’ibigoryi.”

Ubu butumwa bwavugishije cyane abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse benshi bakaba babutazuyeho ibitekerezo bitandukanye, bamwe bamuseka ariko mu buryo bw’urwenyana na bo batebya, abandi bagaragaza ko ibi bidakwiye ku muntu ufite inshingano nk’iz'uyu mugabo.

Uwitwa Lugoobe Nelson yagize ati “Ibyo ni byo ushoboye kuvuga, ntabwo ari ukuyobora Uganda. Wowe nuramuka ubaye perezida nzajya mu mahanga cyangwa nzapfe ndwanira kugira Uganda irimo ubwisanzure

Uwitwa Joshua Ndenge kuri X, we yasubije ati “Uri umusirikare mukuru bwoko ki? Usuzugura abagore n’ubusugire bwabo? Birashoboka ko hari ikitagenda neza muri wowe kuko ibi ntabwo ari ibintu bisanzwe ku musirikare mukuru.”

Mu bantu benshi batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, bahurizaga ku kuba urwego rwa Gen. Muhoozi ariho atakabaye atangaza ibintu nk’ibyo, ndetse bamwe bagiye kure bamubwira ko ubwo butumwa aba yabwanditse yabanje kureba neza ku bagore bo mu muryango we n’abo mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi.

Inshuro nyinshi Se Perezida Museveni ajya yisegura cyangwa akagorora amagambo y’umuhungu we mu rwego rwo guhosha umwuka mubi aba yateje.

Jan 24, 2026 - 12:47