issa
Abantu nibo batumye Harmonize na Diamond batandukana nabi

Jan 23, 2026 - 17:15
 0

Kuva mu mwaka wa 2015 ubwo Harmonize yatangiraga gukorana na Diamond Platnumuz mu muziki, umubano wari mwiza cyane hagati yabo ndetse ubona ko nta kintu kizabatandukanya.

Gusa ariko uko iminsi yagiye itambuka, abantu bagiye bajya mu matwi ya Diamond bakamubwira ko natitonda Harmonize azamukura ku mugati cyangwa se akamurusha kwamamara.

Mu gihe cya mbere ntabwo Diamond yigeze yumva ayo mabwire gusa ndetse ahubwo yakomeje gushyira imbaraga mu gufasha Harmonize kugeza muzika ye ku ruhando mpuzamahanga.

Uko iminsi yagiye iza indi igataha, ari nako abantu bakomeza kujya mu matwi Diamond Platnumuz bamubwira ko umunsi umwe Harmonize azamucaho, ko byaba byiza agabanyije imbaraga ari kumushoraho, umubano waba bombi watangiye kuzamo agatotsi.

Nyuma y'igihe gito cyane aba bahanzi batangiye gushwana cyane ndetse batangira no kubinyuza mu bihangano byabo, batukana cyane, umwe abwira mugenzi we ko ariwe umugize, undi nawe akavuga ko ariwe watumye amenyekana.

Mu mwaka wa 2019, umubano waba bombi waje kurangira nabi, kuko bashwanye nabi ndetse biza no kurangira Diamond Platnumuz amuciye amafaranga y'umurengera kugira ngo amwemerere kuva muri label ye. Yavugaga ko ari amafaranga yamushoyeho ashaka ko amwishyura.