Kirehe: Babangamiwe no kuvoma amazi abatera indwara
Abaturage mu Mudugudu wa Kamasaro bavuga ko bakoresha amazi bavoma mu gishanga mu gihe bari baregerejweho amazi meza imiyoboro igahita ipfa, Ubuyobozi bw'Akarere ka kirere bwizeza abaturage ko ikibazo cy'amazi meza bafite kizakemuka vuba.
Abatuye mu Mudugudu wa Kamasaro mu Kagari ka Kirehe, Umurenge wa Kirehe Akarere ka Kirehe, nibo bavuga ko bari bafite amazi meza bari barahawe, nyuma amatiyo akangirika kuva ubwo bakayoboka kuvoma amazi y'igishanga abatera indwara.
Aba baturage bavuga, ko imiyoboro y'amazi imaze kwangirika byabagizeho ingaruka kubera kuvoma kure kandi banahavoma amazi mabi.
Umwe mu baturage ati" Dufite ikibazo cy' amazi, barayaduhaye amazi aza gupfa, bitewe n' impombo zabaye nto amatiyo aza kumeneka, amazi arapfa tubura ubuyobozi bwo kutuvuganira. Tubayeho nabi mu buzima bubi kubera kubura amazi, umukecuru wa Kamasaro kubona amazi meza biragoye cyane kuko bimusaba amafaranga 300.
Bamwe mu baturage bavuga, ko kuvoma amazi mabi bituma barwara indwara zirimo iziterwa n' umwanda.
Umwe muri abo baturage aragira ati" Kuvoma mu gishanga amazi mabi, bitugiraho ingaruka abana bacu barwara inzoka natwe inkorora zidashira, tukaba dusaba ko badukorera ivomero tukabona amazi meza."
Undi muturage yagize ati " Tujya kuvoma igishanga, iyo usutse amazi inzoka ziraza, kandi nayo iyo udashoboye ibido kuyikuzanira ni 150frw, nk' umuntu udashoboye ni ikibazo nayo kuyabona ."
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe aganira na IZUBA TV, yavuze ikibazo cy'amazi kizakemuka kubera Imishinga yo kwagura imiyoboro y'amazi.
Yagize ati" Ikibazo cya mbere cyari ingano y' amazi, ubwiyongere bw' amazi ntago bwajyanaga n'ubwiyongere bw'amazi, abaturage bagiye batuye muri iyi mirenge mu myaka 5 ishize abaturage bagiye bahatura ari benshi, ugasanga ubwisnshi bw' abahatuye bukarusha imbaraga ingano y' amazi bafite."
Meya Rangira yakomeje ati " Umurenge wa Kirehe n' umurenge wa Kigina ahari santire ya Nyakarambi, twatangiye twongera amazi muri ibyo bice , igice kinini amazi yarabonetse, kubera umuyoboro twaguye uturuka gahezi,no kuvugurura isooko ya Nyakagera uwo miyoboro, ninawo ukwirakwiza amazi Kirehe n'igice cya kigina cy'Amajyepfo, kandi turizera ko ahari imiyoboro bizageza mu kwezi kwa Kabiri aho hose bazaba babona amazi ahagije nkuko ahandi bayabona muri Nyakarambi."
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe, buvuga ko hari Imishinga yo kwagura imiyoboro y'amazi mu bice isanzwemo no kuyigeza ahatari amazi meza mu gihe muri aka karere abakoresha amazi meza bayakura muri metero 500 bagera kuri 79%.


Kinyarwanda
English
Swahili









