issa
Eddy Kenzo azakomeza kuyobora Federasiyo y'Abahanzi

Oct 23, 2025 - 12:48
 0

Ni nyuma y'uko hari amajwi ye yagiye hanze ari gutongana na Minisiteri w'imari n'igenamigambi muri Uganda.

Umuhanzi Eddy Kenzo yisubiyeho ku cyemezo cyo kuva ku mwanya wo kuba perezida wa Federasiyo y'igihugu y'abahanzi 'UNMF'.

 Eddy Kenzo yarakajwe cyane no kuba amafaranga agenewe abahanzi atanyuzwa muri Federasiyo ahubwo akoherezwa muri za Sacco aho abahanzi bafitemo konte noneho bakayabikuza.

Izo ntonganya ze na Minisitiri zikimara kujya hanze ,habayeho igitutu cyo gusaba Eddy Kenzo kwegura ku ntebe ya Perezida wa UNMF.

Eddy Kenzo yabwiye Metro Fm ko yaje kwicarana na bagenzi be bafatanyije inshingano zo kuyobora iyo Federasiyo bemeranya ko agomba gukomeza inshingano. 

Ibibazo by'amafaranga agenerwa abahanzi bikunze guteranya abari mu myanya y'ubuyozi n'abagenerwabikorwa.

Hari n'izindi miliyali 5 Ugx zahawe Federasiyo ariko bamwe mu baba mu myidagaduro yo muri Uganda batunze agatoki Eddy Kenzo ko ahita ayirira ntagere ku bo agenewe.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni aherutse kwemerera abahanzi ko azabaha miliyali 30 zo kwishakamo ibisubizo kuko bamuba hafi mu kwiyamamaza dore ko Eddy Kenzo yakoranyije abahanzi bakora album yitwa 'Yoweri' yo gusingiza Museveni.

Oct 23, 2025 - 13:00