
Wema Sepetu yahishuye impamvu adashishikajwe no gukora ubukwe
Umunyamideli wo muri Tanzania Wema Sepetu, yavuze ko adashishikajwe no kuba yakora ubukwe, kuko ikifuzo cye cya mbere atari ukuba yakora ubukwe agatumira abantu.
Uyu munyamdeli wabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2006, avuga ko ikifuzo cye ari ukuba yabyara umwana, cyane ko atarabyara kandi ahora abisaba Imana.
Wema Sepetu ubu ufite imyaka 36, agaragaza ko igitekerezo cyo gukora ubukwe n'umukunzi we Whozu bamaranye imyaka itatu kitamushishikaje kandi kitajya kinamuzamo.
Avuga ko gukora ubukwe bituma bantu bakundanaga nyuma bashobora kutumvikana biturutse kuri ubwo bukwe, agashimangira ko ibintu byo gukora ubukwe atajya abiha umwanya.
Icyakora avuga ko atarwanya igitekerezo cy'ubukwe, ahubwo ko we ari gutyo abyumva, ndetse ko wenda na we yabukora kuko ntawamenya imigambi y'Imana, ariko akemeza ko butanabaye bitamucira ishati.
Ati " Njyewe ubwange ntawari wanyumva mvuga ko nifuza gukora ubukwe. Abantu barabizi ko ikifuzo cyange nyamukuru ari ukubyara umwana. Ubukwe buramutse bubaye byaba ari byiza, ariko nanone butabaye ntakibazo kuko ntabwo nigeze mbyishyiramo."
Wema Sepetu wakanyujijeho mu rukundo na Diamond Platnumz, buri gihe yumvikana mu itangazamakuru avuga ko mu isengesho rye buri gihe asaba Imana kuba yabyara umwana kuko bimubabaza kuba ntawe agira.
Wema Sepetu avuga ko adashishikajwe no gukora ubukwe ahubwo ko ashaka umwana