#Kwibuka31: Mubaze amakuru inshuti zanyu! Minisitiri Utumatwishima yageneye ubutumwa Abanyarwanda
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kwita ku nshuti zabo mu buryo by'umwihariko bababaza amakuru.
Kuri uyu wa 07 Mata 2025, Isi yose yifatanyije n’Abanyarwanda gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibikorwa byo gutangiza ibikorwa byo kwibuka byatangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri Utumatwishima mu butumwa yageneye Abanyarwanda, yabasabye kubaza inshuti zabo amakuru kugira ngo batabakenera bakababura.
Ati "Muri iyi minsi yo kwibuka, mujye mubaza amakuru bagenzi banyu muti waramutse, komera, turi kumwe. Ntibatubure kandi badukeneye ngo dukomezanye."
Yunzemo ko mu gihe umenye aho inshuti zawe zagiye kwibuka mu Turere, akwiye kubaherekeza.
Yanasabye Abanyarwanda gukomeza kwihugura ku mateka ya Jenoside atangwa na Ibuka, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanayrwanda n'Uburere Mboneragihugu Jean Damascene Bizimana n'abandi.


Kinyarwanda
English
Swahili









