issa
Bonnie Mugabe yatangiye inshingano nka SG wa FERWAFA

Dec 1, 2025 - 13:44
 0

Umunyamabanga mushya wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yatangiye izi nshingano aheruka guhabwa.

Kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukuboza 2025, nibwo Bonnie Mugabe byari biteganyijwe ko aratangira inshingano yahawe zo kuba umunyamabanga muri FERWAFA.

Ni inshingano yatangiye kuri uyu wa mbere nyuma yo gukora ihererekanyabubasha hagati ye na Mugisha Richard wari umaze amezi atatu arimo gukora izi nshingano.

Bonnie Mugabe hari hategerejwe ko atangira akazi ke ku mugaragaro nyuma y’ihererekanyabubasha, bivuze ko ubwo ryakozwe akazi nibwo gatangiye bidasubirwaho.

Ku itariki 30 Kanama 2025, nibwo Shema Ngoga Fabrice n’abo yatanze batowe nk’abayobozi bashya ba FERWAFA. Nyuma yo gutorwa yahise ashyiraho Mugisha Richard nk’umunyamabanga w’agateganyo muri iyi nzu mu gihe Bonnie Mugabe yari ategereje ko imirimo yari afite muri FIFA isozwa.

Iki gikorwa cy’ihererekanyabubasha cyari kiyobowe na Shema Ngonga Fabrice ndetse hari na Komite nyobozi yose ya FERWAFA banashimira byimazeyo Mugisha Richard wari umaze iminsi akora neza izi nshingano ndetse bamusaba gukomeza gukorana na Bonnie Mugabe neza.

Bonnie Mugabe ni umwe mu bayobozi bari muri iyi nzu bazi umupira w’u Rwanda ndetse yizewe cyane n’abakurikira umupira kubera umuhate, ubuhanga no kumenya gukorana neza n’abo bayoborana bishobora kuzatanga umusaruro cyane.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Bonnie Mugabe yatangiye inshingano nka SG wa FERWAFA

Dec 1, 2025 - 13:44
Dec 1, 2025 - 13:59