issa
Icyo wamenye kuri rutahizamu mushya w’umunya-Burkina Faso APR FC ishobora kugura

Jun 10, 2025 - 11:07
 0

Rutahizamu w’umunya-Burkina Faso, Jack Diarra, ashobora gukina hano mu Rwanda Saison ya 2025/2026.

Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’umutoza mushya witwa Miguel Angel Gamondi ariko kugeza ubu ntaratangazwa. Nubwo iyi kipe yaganirizaga umutoza ariko kandi hari n’abakinnyi bakomeye batangiye kuganirizwa.

Uyu yitwa Jack Pantoulou Diarra, akomoka mu gihugu cya Burkina Faso, amakuru ahari avuga ko ibiganiro na APR FC bigeze kure ndetse bivugwa ko vuba araza gusinya.

Jack Diarra akina nka rutahizamu ariko ukina aciye ku ruhande rw’imoso ndetse n’iburyo yahakina kandi neza cyane. Uyu mukinnyi afite imyaka 18 gusa kuko yavuze tariki 16 Mutarama 2006.

Uyu musore uzwiho kwihuta cyane, kimwe na Djibril Cheick Ouattra, wahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Burkina Faso , nawe yari mu bakinnyi bahamagawe.

Pontoulou Diarra afite metero 1 na Sentimetero 73, yakinaga muri Salitas Football School.

Saltas FC muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Burkina Faso, yasoje iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16, n’amanota 33.

Ikipe ya APR FC ikomeje kuzenguruka muri Afurika ishaka abakinnyi, ariko kandi yamaze kurangizanya n’abanyarwanda barimo Ngabonziza Pacifique, Bugingo Hakim na Iraguha Hadji.

Jack Diarra en route pour l'ESTAC | AfricaFoot 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373