issa
Minisitiri w’Imari  yashyize umucyo ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro

Feb 5, 2026 - 16:17
 0

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Murangwa Yusuf, yashyize umucyo ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro bidahura n’ubukungu bw’abaturage.

Ibi minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Murangwa Yusufu yabigarutseho mu nama y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 5 Gashyantare 2026, iri kubera muri Kigali Convetion Center ubwo yasubizaga ikibazo y’umuturage wo mu Karere ka Ruhango witwa Mushimiyimana Marie Rose.

Uyu muturage wo mu karere ka Ruhango witwa Mushimiyimana Marie Rose yabajije ikibazo cyijyanye n’izamuka ry’ibiciro ku isoko aho yibaza uko ubuyobozi burimo kubijyanira rimwe n’ubukungu bw’umuturage.

Yagize ati “ Mfite ikibazo kirebana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko. Ese ubushobozi bw’umuturage buhuzwa gute n’iterambera rirambye ko ku isoko ibiciro bizamuka umunsi ku wundi?”

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Murangwa Yusuf, yasubije iki kibazo cy’uyu mubyeyi wo mu karere ka Ruhango, avuga ko igitera kuzamuka kw’ibiciro cyane biterwa n’umusaruro udahagije cyane cyane ku bijyanye n’ubuhinzi ariko mu gihe umusaruro uzazamuka bizagenda neza.

Yagize ati “ Kuzamuka kw’ibiciro ahanini biterwa n’umusaruro udahagije cyane cyane umusaruro w’ubuhinzi. Nta kindi gisubizo, usibye kuzamura umusaruro. Ntabwo umusaruro urimo kujyana n’ingano y’abaturage. Hari igitutu gikomeye giterwa n’umusaruro udahagije. Nta kindi gisubizo usibye kuzamura umusaruro kandi nabyo tugiye kubishyiramo imbaraga.” 

Inama y’umushyikirano isanzwe iba buri mwaka, ikaba iminsi ibiri. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2026, ari bwo izaba irangiye.

ImageMurangwa Yusuf yashyize umucyo ku izamuka ry'ibiciro bidahura n'ubukungu bw'abaturage

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Minisitiri w’Imari yashyize umucyo ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro

Feb 5, 2026 - 16:17
Feb 5, 2026 - 17:38