issa
Amerika na Iran byongeye gukozanyaho

Amerika na Iran byongeye gukozanyaho

Jun 3, 2026 - 10:00
 0

Amerika yatangaje ko yagabye ibitero yise ibyo kwirwanaho ku birindiro bya Iran biherereye ku Kirwa cya Qeshm, kiri mu muhora wa Hormuz, nyuma y’ibyo yavuze ko ari ubushotoranyi n’ibitero Iran yakomeje kugaba mu bice bitandukanye by’Uburasirazuba bwo Hagati.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zikorera muri aka karere (CENTCOM) bwavuze ko ibyo bitero byakozwe mu rwego rwo gusubiza ku bikorwa byakozwe na Iran byari bigamije guhungabanya umutekano wo mu karere. Bwavuze kandi ko bwahanuye misile za balisitiki n’indege zitagira abapilote (drones) byoherejwe na Iran bigamije kwibasira amato n’ibihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu.

‎CENTCOM yagize iti “Ibitero byagabwe ku Kirwa cya Qeshm ni igisubizo ku bitero Iran yagerageje kugaba hirya no hino mu Burasirazuba bwo Hagati.

Iran  nayo yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro bya Amerika ndetse n’indege za kajugujugu zayo ziri mu gihugu kimwe cyo muri ako karere, ikoresheje misile na drones, nk’igisubizo ku bikorwa bya gisirikare Amerika ikomeje kuyikoreraho.

‎Hagati aho, CENTCOM yavuze ko Iran yarashe misile nyinshi za balisitiki zerekeza mu bihugu byo mu Karere. Nk’uko yabitangaje, ebyiri zari zigamije kugera muri Kuwait zaguye zitaragera ku ntego, mu gihe izindi eshatu zari zerekeje muri Bahrain zahagaritswe n’ubwirinzi bwo mu kirere bwa Amerika na Bahrain.

‎Nyuma y’ibi bikorwa, igisirikare cya Kuwait cyemeje ko drones za Iran zagabye igitero ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kuwait, zangiza inyubako zimwe ndetse zigakomeretsa abaturage benshi. Byatumye ibikorwa by’indege bihagarikwa by’agateganyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Kamena 2026.

CENTCOM yanahagaritse ubwato bwa peteroli M/T Lexie bwari bwerekeje ku Kirwa cya Kharg muri Iran, bivugwa ko bwari bwarinangiye gukurikiza amabwiriza bwahabwaga n’ingabo za Amerika mu gihe cy’amasaha 24.

‎Itangazo rya CENTCOM ryagize riti: “Ingabo za Amerika zashyize mu bikorwa ingamba zo kugenzura ubwato bwa M/T Lexie bwari butwaye ibicuruzwa bwerekeza ku Kirwa cya Kharg.”

‎Mbere yaho, indege ya gisirikare ya Amerika yari yarashe igisasu cya Hellfire mu cyumba cya moteri cy’ubundi bwato bwari mu rugendo rwerekeza muri Iran, nyuma y’uko abari baburimo banze kubahiriza amabwiriza bari bahawe.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Amerika na Iran byongeye gukozanyaho

Jun 3, 2026 - 10:00
Jun 3, 2026 - 11:20