issa
Minisitiri w’intebe yijeje perezida wa Repubulika kunoza imikorere mu nzego

Feb 5, 2026 - 15:18
 0

Minisitiri w’intebe, Justin Nsengiyumva, yijeje perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kunoza imikorere n’imikoranire mu nzego.

Ibi Minisistiri yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 5 Gashyantare 2026, mu nama y’igihugu y’umushyikirano ibaye ku nshuro ya 20, irimo kubera muri Kigali Convetiona Center.

Minisitiri w’intebe muri byinshi yagarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu mushyikirano yagize ibyo yizeza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, aho yavuze ko bagiye kunoza imikorere mu nzego.

Yagize ati “ Nyakubahwa perezida wa Repubulika, turakwizeza ko tugiye kongera imbaraga mu kunoza imikorere n'imikoranire y'inzego, ndetse no kwegera abaturage kandi twiyemeje kuzabigeraho."

Minisitiri w’intebe yavuze iri jambo rye nyuma y’irya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wari wagarutse ku birebana n’abakoresha abantu ntibishyurwe ashimangira ko nta muntu n’umwe yaba mu bigo bya leta cyangwa mu bigo byikorera, ugomba gukoresha abaturage ngo ntabahembe kuko bihanirwa.

Yagize ati “Yaba ari umushoramari cyangwa uwo muri Minisiteri, ukoresheje umuturage wese ntamwishyure agomba kubihanirwa.”

Ku bijyanye n’ibibazo byo mu karere, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itakomotse ku Rwanda.

Yagize ati “Iyi ntambara yo muri Congo mureba, ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, ntabwo yaturutse mu Rwanda. Yaturutse kuri Congo, ariko ituruka n’ahandi, uko babigenje ibyo ntabwo bindeba.”

Perezida Kagame yanagarutse ku myitwarire y’Abanyarwanda muri rusange, abasaba kudaheranwa n’ibihe cyangwa politiki mbi, ahubwo bagakomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo, bagakunda ibyabo kurusha uko bitangira iby’abandi.

Feb 5, 2026 - 15:21