Trump ateganya guhamagara Putin kuri Telefone ngo baganire ku byo guhagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine
Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko azagirana ikiganiro kuri telefone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aho bazaganira ku guhagarika intambara muri Ukraine n’ibijyanye n’ubucuruzi.
Ni mu gihe ku wa 17 Gicurasi 2025, Perezida Trump akoresheje urubuga yashinze rwa Truth Socials, yatangaje ko iki kiganiro cyo kuri telephone kizaba ku wa 19 Gicurasi 2025.
Trump yavuze ko yizeye ko uwo munsi uzaba uw’umusaruro, ndetse ko amasezerano yo guhagarika intambara ashobora kugerwaho.
Perezida Trump kandi yakomeje avuga ko namara kuganira na Putin, ateganya kuganira na Volodymyr Zelensky wa Ukraine, ndetse n’abandi bayobozi b’ibihugu biri mu muryango wa NATO.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko Trump na Zelensky bari gutegura iki kiganiro, gusa yirinda gutangaza byinshi bizagarukwaho.
Ni ibiganiro bigeye kuba mu gihe Trump yari aherutse gutangaza ko afite umubano mwiza na Putin, kandi yiteguye guhura na we igihe cyose byashoboka.
Ukraine n’u Burusiya biherutse kohereza intumwa ziherutse guhurira i Istanbul muri Turikiya, aho impande zombi zemeranyije guhererekanya imfungwa 1000 kuri buri ruhande, no gukomeza ibiganiro nibamara gutegura imishinga y’amasezerano yo guhagarika intambara.


Kinyarwanda
English
Swahili









