Davido yinjiye muri Komite ya Recording Academy yabahanga batanga ibihembo bya Grammy
Umuhanzi w’Umunya Nigeria, Davido, yinjiye mu cyiciro cy’abanyamuryango bashya ba Recording Academy b’ihuriro rihuza abahanzi n’abahanga ba basesenguzi mu muziki ku rwego rw'isi mu gutora abahanzi bemerewe guhabwa ibihembo bya Grammy Awards.
Ibi uyu muhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya Afrobeats yabitangaje kuri uyu wa kabiri mu mashusho yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram aho yavuze ko kubona uyu mwanya ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika.
Yagize ati “Kwemererwa gutora muri Recording Academy ni intambwe ikomeye nteye mu muziki wanjye ubu ni uburyo bwo kugira ijambo mu byemezo bifatwa buri mwaka ku bahanzi bagomba guhabwa ibihembo. Ndanezerewe kandi ntewe ishema no kwinjira muri iri huriro rikomeye.”
Davido yiyongereye ku itsinda rya Sauti Sol naryo ryinjiyemo muri 2024, ni mu gihe yari amaze guhatanira ibihembo bya Grammy Awards inshuro enye nubwo atigeze atsinda na rimwe. Muri 2024, yahataniye ibihembo bitanu uretse ko nta cyiciro na kimwe yigeze atsinda.
Mu 2025 yongeye guhatana mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wa Africa abifashijwemo n’indirimbo ye Sensational yakoranye na Chris Brown na Lojay, ariko ntiyatsinda igihembo gihabwa umuhanzi Tems ku ndirimbo ye Love Me Jeje.
Kwinjira muri Recording Academy bivuze ko Davido azajya yifatanya n’abandi bahanzi n’impuguke mu muziki mu gutora abemerewe guhatanira ibihembo bya Grammy n’ababitsindira ibi bikaba bikomeje kugaragaza uko umuziki wa Afurika ukomeje gutera indi ntambwe mu kugira ijambo hirya no hinoku isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









