Umwongereza yegukanye isiganwa, umunyarwanda umwe aba ari we usoza uyu munsi mu Ngimbi
Umwongereza Harry Hudson w'imyaka 18 niwe wegukanye Shampiyona y'isi y'Amagare mu Ngimbi z'abatarengeje imyaka 19. Umunyarwanda witwa Ntirenganya Moise niwe wasoje undi umwe avamo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nzeri 2025, isiganwa rya Shampiyona y'isi yo gusiganwa ku magare yari yakomeje. Uyu munsi hakinnye Ingimbi zitarengeje imyaka 19 aho basiganwe intera ireshya na Kilometero 119 na Metero 300.
Abakinnyi 142 nibo batangiye muri iri siganwa ryo mu muhanda(Road Race). Aba bakinnyi baturutse mu bihugu 71 barimo abanyarwanda 2, Ntirenganya Moise na Nkurikiyinka Jackson.
Ku isaha ya saa mbili za mu gitondo nibwo iri siganwa ryatangiye, bagombaga kuzenguruka inshuro 8 bihura n'Ibirometero 119 na Metero 300 aho bahereye kuri Kigali Convention center ari naho baje gusoreza.
Umunyarwanda Nkurikiyinka Jackson ari muri 58 bavuye mu isiganwa mbere kuko we yasohotsemo amaze kuzenguruka inshuro 5 zonyine. Igituma abasiganwa bakurwa mu bandi biterwa nuko muri uku kuzenguruka baba bafashwe n'igikundi cyangwa umukinnyi uri imbere.
Ku isaha ya saa Tanu z'amanwa nibwo umwongereza Harry Hudson w'imyaka 18 yageze ku murongo ari we uyoboye Ingimbi zitarengeje imyaka 19 zakinnye uyu munsi. Uyu musore yakoresheje amasaha abiri n'iminota 55 n'amasegonga 19.
Uwaje ari ku mwanya wa kabiri yabaye umufaransa witwa Johan Blanc wasizwe amasegonda 16 yahageze anganya na Jan Jackowiak wabaye uwa Gatatu.
Abanyarwanda babiri barimo Nkurikiyinka Jackson na Ntirenganya Moise babashije gusoza umukinnyi umwe gusa witwa Ntirenganya Moise naho Nkurikiyinka Jackson yavuyemo amaze kuzenguruka inshuro 5 gusa.
Harry Hudson yegukanye isiganwa mu Ngimbi z'abatarengeje imyaka 19


Kinyarwanda
English
Swahili









