
Ikipe y'igihugu ya Nigeria ikubise akanyafu u Rwanda imbere ya Perezida
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi itsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 mu mukino warebwe na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba Kuri uyu wa gatanu tariki 21 Werurwe 2025, ubera kuri sitade Amahoro.
Ni umukino watangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda na Nigeria zose ubona zirimo kunganya imbaraga kuko wabonaga ikipe ya Nigeria irimo kugerageza kugera imbere y'izamu ariko kureba mu izamu bikanga.
Ikipe y'igihugu ya Nigeria ku munota wa 10 gusa, yaje kubona amahirwe ku ikosa ryari rikorewe Ola Aina ihabwa kufura iterwa neza na Ademala Lookman, Victor Osmehn ahita atereka mu izamu neza.
Ikipe y'igihugu ya Nigeria yakomeje kwataka izamu ry'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ndetse ku munota wa 15 iza kubona indi kufura yongera guterwa neza na Lookman, myugariro Ekong ashyizeho umutwe umupira uca ku ruhande.
Ku munota wa 24, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yaje gukora ikosa rikomeye cyane mu kibuga hagati aho ba myugariro bananiwe gutanga umupira neza, ufatwa na Victor Osmehn ahereza neza Victor Moses ateye ishoti rikurwamo na Ntwari Fiacre.
Ku munota wa 38, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yaje gukora impinduka rutahizamu Samuel Guellete avamo hinjiramo Mugisha Gilbert. Gilbert akimara kwinjira yaje kugerageza gutera mu izamu nyuma yaho Hakim Sahabo yari ahanahanye umupira na Bizimana Djihad, ugeze kuri Mugisha Gilbert ahite atera mu izamu nyuma y'iminota igera kuri 40.
Ku munota wa 47, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yaje gukora ikosa rikomeye cyane, Nigeria iba ibonye igitego cya kabiri. Ibi byabaye nyuma yaho myugariro w'u Rwanda, Manzi Thierry yananiwe gukuraho umupira ufatwa na Victor Osmehn ihita atsinda igitego, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.
Igice cya mbere kijya kurangira, nibwo perezida wa Repubulila y'u Rwanda, Paul Kagame yasesekaye muri sitade agaragarizwa ibyishimo byinshi n'abafana bari buzuye Sitade Amahoro.
Perezida w'u Rwanda nawe yaje kureba uyu mukino
Ikipe y'igihugu ya Nigeria yatangiye igice cya Kabiri ifite imbaraga nyinshi ndetse yataka cyane ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ariko kubona igitego biranga.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ku munota wa 51, yagerageje kwataka ariko ba myugariro ba Nigeria bahagarara neza bahita umupira bawushyira hanze ariko u Rwanda ruteye koroneri ibura uwukoraho.
Ku munota wa 73, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko ba rutahizamu bayo barimo Mugisha Gilbert gushyira mu izamu kugirango haboneke igitego nibura kimwe bikomeza kwanga.
Ku munota wa 81, umutoza Adel Amroush yaje gukora impinduka akuramo rutahizamu Nshuti Innocent yinjizamo Habimana Yves ndetse aza gukuramo Kwizera Jojea yinjizamo Ruboneka Bosco. Izi mpinduka zaje zikurikiye izo yari yakoze mbere akuramo Hakim Sahabo yinjizamo Muhire Kevin.
Ku munota wa 87, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yaje kubona igitego gitsinzwe na Habimana Yves ariko umusifuzi ahita asifura ko habayemo kurarira. Ibi byabaye nyuma y'ishoti rikomeye ryatewe na Muhire Kevin urukwa n'umuzamu wa Nigeria ariko uyu musore ukinira Rutsiro FC ateretse ku izamu baracyanga.
Umukino waje kurangira ikipe ya Nigeria itsinze ibitego 2-0, bituma ihita igira amanota 6 ijya ku mwanya wa 4 mu itsinda C.
Uyu mukino ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yawukinnye nabi ariko byatewe ahanini nuko umutoza w'Amavubi yari yapanze ikipe uyu munsi. Umutoza Adel Amroush gufata Hakim Sahabo ukamubanza mu kibuga yari amaze igihe adahamagarwa byabaye ikibazo kuko wabonaga mu kibuga hagati imbaraga ari nke ndetse atamenyeranye n'abakinnyi.
Ikindi kibazo cyabaye kuri Samuel Guellete wabanje ku ruhande Kandi ubusanzwe akina inyuma y'umwataka wabonaga nta ruhare runini arimo gutanga mu mukino bituma ikipe y'igihugu ya Nigeria yidagadura cyane.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nyuma yo gutsindwa na Nigeria, igiye gukomeza kwitegura umukino w'umunsi wa 6 ifitanye n'ikipe y'igihugu ya Lesotho uzaba kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025.
Abafana baje ku bwinshi kwihera ijolisho umukino w'u Rwanda na Nigeria