issa
Turifuza amahoro, tuzayaharanira, kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro – Perezida Kagame

Dec 11, 2025 - 16:46
 0

Ku wa 11 Ukuboza 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yarahije abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya ikomeye muri Guverinoma n’inzego nkuru za leta barimo Dr. Solange Uwituze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Usta Kaitesi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Charles Muligande, wagizwe Umusenateri, Dr. Nshimiyimana Didace na Dr. Ntete Jules Marius, bagizwe abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yibukije abayobozi bashya ko inshingano bahawe zisaba ubushake, imbaraga n’ubwitange budasanzwe, haba mu rwego rw’igihugu no mu rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Ibihugu ni byinshi, biratandukanye, hari ibito, ibinini, ibikire n’ibikene. Ibyo bituma inshingano tugira zisaba imbaraga nyinshi. Utazishyiramo aba afite impamvu zituruka ku gihugu akomokamo cyangwa ibyo gifite. Ariko twe tugomba gukora ibishoboka byose.”

Ku masezerano u Rwanda rwasinyiye i Washington n’ibibazo rufitanye na DRC

Perezida Kagame yagarutse kandi ku masezerano aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabereye i Washington ku wa 04 Ukuboza 2025, yibutsa ko ibyemezo nk’ibyo bisaba buri gihugu kubahiriza ibyo cyiyemeje.

Yavuze ko ubwo u Rwanda rwajyaga muri Amerika gusinya ayo masezerano, hari imirwano yari ikomeje, ndetse  DRC yari yarananiwe kubahirizaga ibyo bari barasinyiye mu masezerano ya Doha na AFC/M23 byo guhagarika imirwano.

Ati “Twagiye muri Amerika imirwano iriho. Ntabwo byavutse nyuma, kandi ntabwo ari ibintu byabaye nyuma yo gusinya. Hari ibyo twari tumaze kubona bitubahirijwe mbere.”

Ku kibazo cy’umutekano mu karere

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’umutekano mu karere kitari gishya cyangwa ngo giterwe n’amasezerano mashya, ahubwo gifite amateka maremare ndetse gifite politiki kirimo.

Ati “Iki kibazo duhanganye na cyo gituruka mu baturanyi, gifite amateka maremare. Iyo numvise amagambo asa n’ahindura isura y’ikibazo, ngo ikibaye ni u Rwanda rugiteye,.… Ngera aho nkavuga nti wenda ni twe twaremewe kwikorera ibibazo byacu n’iby’abandi. Ariko si ko bikwiye.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko “Abo birirwa bavuga ibitari byo niba bashaka igisubizo cy’ibibazo dufite muri aka karere, iyo ukoze ibitari byo ntabwo bikemura ikibazo ahubwo bizana ibindi bibazo byiyongereye kuri ibyo bya mbere utakemuye, ni cyo uvanamo gusa nta kindi,…. Ntabwo wakemura ibibazo by’umwe ngo iby’undi ntubikemure ahubwo undi ukamwikoreza ibibazo by’uwo nguwo washatse”.

Yakomeje agira ati “Erega u Rwanda rwo ntabwo abantu baruremye, ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu, icyaremye abandi nicyo cyaremye u Rwanda, natwe turashaka kuba aba cyakindi cyaremye isi yose. Turashaka amahoro, turifuza amahoro, tuzayaharanira, kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro”.

Mu gusoza, Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya gushyira imbere umurimo unoze, ubushishozi n’ubwitange mu gukorera Abanyarwanda, no kuzirikana ko inshingano bahawe ziremereye ariko zishobora kuzuzwa neza habayeho gukorana n’ubunyangamugayo.