issa
Umutoza wa Etincelles FC yongeye kurikoroza nyuma yo gucyebura ubuyobozi

May 11, 2026 - 14:01
 0

Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdoul uzwi nka Bekeni, yagaragaje ko ubuyobozi bukwiye gufasha ikipe muri iki gihe iri mu rugamba rwo kurwana no kutamanuka.

Uyu mutoza yagarutse cyane ku bakinnyi ba Etincelles FC bananiwe kubona amanota atatu imbere ya Gasogi United nyuma yo kunganya ibitego 2-2 ndetse agaragaza ko bagiye mu kibuba bafite igitutu cyinshi ariko bisaba ko bakora cyane.

Bizimana Abdoul uzwi nka Bekeni yatangaje ko Etincelles FC kuba yampanuka bidakomeye cyane kuko yaba impanutse bose ari bazima kuko n’umupilote amanura indege atabishaka abantu bose bagapfa.  

Yagize ati “ Nta gitangaza cyaba kirimo kuko n’umupilote agusha indege atabishaka, none njyewe umanuye ikipe abantu bakaba ari bazima. Turamutse tumanutse abantu bakaba bazima, nta kibazo cyaba kirimo cyane, ubwo byaba ari ugutegura ubutaha.” 

Yakomeje agira ati “ Gusa nitwe tubazwa, ni umutoza ubazwa, ni abakinnyi babazwa ariko burya hari urwego mutinya kubaza sinzi impamvu mutarubaza. Mwakagombye kubaza nka perezida mu kamubaza ngo wowe urakora iki?”

Bekeni yakomeje asaba ko ubuyobozi bukwiye nibura gufata amafaranga bukayazana mu gutegura imikino isigaye kugira ngo Shampiyona irangire aho gukomeza kubaha amazi n’ibiryo barangiza bakajya mu kibuga gukina. 

Yagize ati “ Umurwayi urembye iyo akubwiye ngo nzanira fanta urayizana byanga bikunda niyo waba utayifite. Njyewe uretse kujya mu kibuga nkatoza, ukazana imipira, ukazana amazi, tukarya tukanywa, tukaza i Kigali tugakina, nta bindi dukora. Ariko nka perezida aje aha akavuga ngo muri Milliyoni 20 ntunze, ndavanamo milliyoni 10 tuziteguze imikino isigaye byatugeza kure cyane.” 

Bekeni yatangaje kandi ko ntacyo bakora imbere ya APR FC mu gikombe cy’Amahoro kuko ntacyo bajya gukora kuri finali bagatwara igikombe ntacyo byabamarira kuko ikipe itabona ubushobozi bwo gusohokera igihugu.

Yagize ati "Reka iyo mibare nyibabwire, gusezerera APR FC bivuze kugera ku mukino wa nyuma, ugezeyo igikombe uragitwaye, Etincelles FC ifite itike y’indege yayigeza n’i Burundi? Ifite ubwo bushobozi? Ikipe yaba igiye gupfa kuko bakinishije Etincelles mu marushanwa Nyafurika nabonye ingaruka zatubayeho, Mukura VS yagiye gukina imikino Nyafurika mwabonye ingaruka zayibayeho." 

Ikipe ya Etincelles FC irimo guhangana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri kuko ubu iri ku mwanya wa 16 n’amanota 28. Iyi kipe iramutse itakaje imikino isigaye ishobora guhita impanuka kuko inyuma yayo hari Rutsiro FC na AS Muhanga kandi zirarutanwa amanota abiri gusa.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373