issa
Iran izajya ikora urugendo rurenga Isaha ijya gukina imikino mu gikombe cy’Isi kubera Amerika

May 26, 2026 - 08:51
 0

Ikipe y’Igihugu ya Iran izakina imikino y’igikombe cy’isi icumbitse muri Mexico, nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanze ko iyi kipe ihamara igihe kubera impamvu z’umutekano. Bivuze ko izajya ikora urugendo ruri hagati y’isaha n’amasaha atatu ijya gukina

Ibi byemejwe na Perezida wa Mexico, Claudia Sheinbaum, aho yatangaje ko FIFA yegereye igihugu cye isaba ko cyakwakira Iran, nyuma y’uko ubuyobozi bw’Amerika bugaragaje ko butifuza ko iyi kipe iba ku butaka bwayo hagati ya tariki ya 11 Kamena na 19 Nyakanga 2026, igihe igikombe cy’isi kizaba kirimo kuba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Sheinbaum yagize ati “Nta mpamvu dufite yo kubabuza amahirwe yo kuba muri Mexico.”

Iran izaba ifite ibirindiro mu mujyi wa Tijuana, uri hafi y’umupaka wa Mexico n’Amerika, aho izajya iva igana mu mijyi izakirirwamo imikino yayo yo mu itsinda rya G. Urugendo izajya ikora ijya gukina imikino yayo, izajya ikoresha isaha cyangwa amasaha atatu bitewe n’umujyi uwo mukino uzajya uba uri buberemo.

Iyi kipe izatangira irushanwa ikina na New Zealand i Los Angeles tariki ya 15 Kamena, mbere yo kongera kuhaguruka ihura n’u Bubiligi tariki ya 21 Kamena 2026. Umukino wa nyuma wo mu matsinda uzayihuza na Misiri i Seattle tariki ya 26 Kamena 2026.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, muri Werurwe yavuze ko Iran yemerewe kwitabira Igikombe cy’Isi, ariko agaragaza ko atatekerezaga ko ari byiza ko iyi kipe iba muri Amerika kubera umutekano w’abakinnyi bayo.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran, Mehdi Taj, yatangaje ko kwimurira umwiherero muri Mexico bizafasha gukemura ibibazo bya VISA ndetse bikorohereze indege za Iran kujya muri Mexico mu buryo butaziguye.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko umwuka mubi hagati ya Iran, Amerika na Israel ukomeje gukaza umurego muri uyu mwaka, ibintu byateye impungenge ku mutekano w’ikipe ya Iran mu gihe cy’igikombe cy’isi.

Nubwo hari bamwe batangiye gukeka ko Iran ishobora gukurwa muri iri rushanwa, FIFA yakomeje gahunda yayo idahinduka, ndetse Iran ikomeza guhabwa umwanya wayo nyuma yo kubona itike y’igikombe cy’isi ku nshuro ya kane yikurikiranya binyuze mu majonjora yo ku mugabane wa Asia.

President of Iran's soccer federation says World Cup participation in U.S.  is in doubt | CBC Sports

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Iran izajya ikora urugendo rurenga Isaha ijya gukina imikino mu gikombe cy’Isi kubera Amerika

May 26, 2026 - 08:51
May 26, 2026 - 09:00