U Rwanda ruciye amarenga y’imikoranire mishya na USA binyuze muri siporo
U Rwanda rwiteguye kwakira ibyamamare bya siporo byo muri Amerika aho uru ruzinduko ruzaba rugamije guteza imbere urubyiruko no kwimakaza uruhare rwa siporo mu iterambere
Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 17 kugeza ku wa 24 Gicurasi 2025, u Rwanda ruzakira intumwa zaturutse mu kigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere rya siporo (U.S. Sports Diplomacy) mu ruzinduko rugamije gusangiza ubunararibonye, guteza imbere urubyiruko no kwerekana uko siporo ikoreshwa nk’umuyoboro w’iterambere rirambye.
Izi ntumwa zirimo Max Fennell na Greta Neimanas, ni ibyamamare ku rwego mpuzamahanga mu mikino ya Triathlon no kunyonga igare, banazwiho kugira uruhare rufatika mu guhindura sosiyete binyuze mu mikino n’imishinga ifite ireme.
Max Fennell ni umwe mu birabura ba mbere bamenyekanye cyane muri Triathlon (siporo ikomatanya kwiruka, koga no gutwara igare), azaba ari mu Rwanda mu rugendo rw’icyumweru aho azasura imishinga ya siporo itandukanye, agire ibiganiro n’urubyiruko ndetse anagirane ibiganiro n’abayobozi bizaba bigamije guteza imbere no kongerera ubushobozi siporo mu Rwanda. Si uwo gusa kuko azazana na Fennell wahawe inshingano nk’ambasaderi wa siporo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu 2014, azwiho kwifashisha impano ye mu guteza imbere amahoro, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’imico binyuze mu mikoranire yifashisha siporo.
Hari na Greta Neimanas w’imyaka 37, ni umwe mu bagore bazanye impinduka zikomeye mu mikino y’abafite ubumuga. yegukanye imidali ya zahabu mu mikino Olempike (Paralympics) mu 2008 na 2012 ndetse muri 2011 atahana umudali w’umuringa.
Uretse ubuhanga bwe mu kunyonga igare, Greta azwiho kuba umujyanama mu miyoborere y’imishinga ya siporo cyane cyane iyita ku bagore, abafite ubumuga n’urubyiruko.
Ambasade y’Amerika mu Rwanda yatangaje ko uru ruzinduko rugamije gukangurira urubyiruko n’abaturage muri rusange kumva no kubona siporo nk’inkingi y’iterambere: yaba mu bijyanye n’ubuzima, ubumwe bw’igihugu, ihangwa ry’imirimo ndetse no kubaka ubushobozi bw’abayobozi b’ejo hazaza.
Biteganyijwe ko Max na Greta bazasura ibikorwa bya siporo mu bice bitandukanye by’igihugu, batange ibiganiro ku bikorwa bifatika byo kubyaza siporo inyungu ndetse banifatanye n’Abanyarwanda mu bikorwa rusange birimo amarushanwa, imyitozo rusange no kungurana ibitekerezo.
Uru ruzinduko ruje mu rwego rwa gahunda y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igamije kwimakaza dipolomasi ishingiye kuri siporo, aho abakinnyi b’inzobere n’abagize uruhare mu mpinduka bifashishwa mu gutanga umusanzu mu mibanire mpuzamahanga no guteza imbere impinduka nziza ku isi hose.
Ambasade y’Amerika ivuga ko iyi gahunda yita cyane ku guhuza imico itandukanye, gutangiza ibiganiro byubaka hagati y’ibihugu, no guteza imbere indangagaciro z’ubuyobozi bwiza binyuze mu mikino.
Uru ruzinduko rwitezweho kongera imikoranire y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyane cyane mu bijyanye n’iterambere rya siporo nk'urwego rufite ubushobozi bwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza, ndetse no kwagura amahirwe ku rubyiruko.
Ni uruzinduko ruzagaragaza ko siporo itakiri imikino gusa, ahubwo ari isoko y’impinduka zifatika ku buzima bw’umuntu, ku muryango nyarwanda no ku gihugu muri rusange.


Kinyarwanda
English
Swahili









